Gicumbi: Yakubise Ikibando Uwamusambanyirizaga Umugore Aramwica

Mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’umugabo wasanze hari undi mugabo uri kumusambanyiriza umugore amukubita ikibando aramwica.

Uvugwaho ubu bwicanyi ni umugabo ukiri muto( afite imyaka 26) witwa Valens Ntabanganyimana akaba yishe uwitwa Uwitonze Jean de Dieu w’imyaka 36.

IGIHE yanditse ko byabereye ahitwa Karambo muri Karere ka Nyamiyaga muri Gicumbi.

Yamukubise ikibando mu mutwe aramukomeretsa bikomeye, abamujyanye kwa muganga bamugezayo yanogonotse.

- Advertisement -

Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga witwa Claudien Kalisa nawe yemeje aya makuru.

Ubu bwicanyi ngo bwabereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Nyamiyaga

Yakebuye abaturage, ababwira ko kwihanira bitemewe ahubwo ko uwahemukiwe aba agomba kubibwira inzego zibishinzwe zigakurikirana ukekwaho icyo cyaha.

Ati : « Yamukubise nka saa tatu z’ijoro bamujyana kwa muganga, bamugejeje ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga nka saa tanu ariko yagezeyo umwuka wamushizemo. »

Avuga ko amakuru yumvise ari uko bapfuye ubusambanyi.

Uvugwaho buriya bwicanyi yafashwe ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Rutare.

Iperereza kuri ubu bwicanyi ngo bwatangiye.

Kalisa yasabye  abaturage kwifata bakirinda ubusambanyi buganisha no gusenya ingo z’abandi.

Yihanije n’abihanira basanze umuntu ari kubangiriza kuko ngo hari inzego zishinzwe gukemura amakimbirane mu baturage.

Abaturage babwiye itangazamakuru ko uwakubiswe akicwa yari  yaratandukanye n’abagore benshi.

N’ubu ngo yari asanzwe afite undi mugore.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version