Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Ubwo Polisi yamutaga muri yombi. Ifoto: Kaptanka

Elimelech Stern w’imyaka 22 akurikiranyweho n’urukiko rw’i Yeruzalemu rwitwa  Jerusalem District Court kubera kuregwa kunekera Iran bikozwe n’umugore witwa Anna wamuhembaga amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga rya cryptocurrency.

Ukekwaho ibi bikorwa by’ubutasi asanzwe ari umunyeshuri w’ahitwa Beit Shemesh akaba mu muryango w’Abayahudi b’abanyedini bitwa Vizhnitz Hassidic.

Ubushinjacyaha buvuga ko yakoranaga n’umukozi wa Iran mu nzego z’umutekano bise Anna baganiraga ku rubuga nkoranyambaga ruri mu zirindirwa amabanga kurusha izindi rwitwa Telegram.

Umukoresha we yamuhaga amabwiriza, undi yayashyira mu bikorwa agahembwa amafaranga atatangajwe ingano.

Elimelech Stern avugwaho kandi kwinjiza abandi bantu babiri muri ibyo bikorwa.

Mu kugaragariza urukiko ko ibyo buvuga bifite ishingiro, ubushinjacyaha buvuga ko hari ifoto bufite Stern yashushanyije iriho ikiganza kirimo amaraso munsi yacyo handitseho ko abana bapfira muri Gaza ari inzirakarengane kandi ko amateka atazabyibagirwa.

Stern amaze gukora iyo foto, yayoherereje undi muntu yari yaramaze kwinjiza muri uwo mukino, uwo nawe ayoherereza Anna, hanyuma uyu arishyura.

Hari undi muntu Stern yategetse ko ajya mu Majyaruguru ya Israel kuhatora Telefoni yari yoherejwe na Anna, urundi rugero rutangwa n’ubushinjacyaha rukaba urw’ikindi gihe undi muntu Stern yari yahaye ikiraka yajyaga i Yeruzalemu n’i Tel Aviv kwakira amafaranga yari yoherejwe na Anna.

Icyakora ubwo Anna yamusabaga koherereza indabo ziherekejwe n’icyuma gityaye Ambasaderi wa Israel mu kigo mpuzamahanga gishinzwe iby’ingufu za Atomike witwa Ronen Shaul, yarabyanze, avuga ko byo ‘byamukoraho’.

Ubwo yabazwaga icyo avuga ku byo aregwa, yasubije ko atari azi ko yakoranaga na Maneko wa Iran, ahubwo akemeza ko ibyo yakoze yabikoraga abivanye ku mutima kuko yumvaga bikwiye.

Yasabye urukiko kumurekura kuko uburyo yabajijwemo n’ubugenzacyaha butari bukurikije amategeko, ikintu bwo buhakana.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu musore yari azi neza uwo bakoranaga ndetse ko hari n’aho mu ibazwa rye yabyemeye.

Ku ruhande ariko, busaba urukiko ko rwazita k’ukuba yarorohereje ubutabera ubwo yabazwaga ntagorane mu gutanga amakuru.

Ubushinjacyaha, ariko nanone, buvuga ko buzakomeza gukurikirana uwo ari we wese uzashaka gushyira mu kaga ubuzima bw’abaturage ba Israel akurikiye indonke cyangwa abikoze mu bundi buryo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version