‘Gira So Yiturwa Indi,’ Ineza Bagiriwe Nabo Bayigirira Abandi

Mu mwaka wa 2011, abasore n’inkumi 13 barihuje batekereza uko bafasha bagenzi babo babuze igishoro kukibona bagatangira gukora nabo bakiteza imbere.

Ni igitekerezo bavuga ko bagize nyuma yo kwibuka ko n’abo bagiriwe neza bityo bakumva ko ari ngombwa kuyigirira abandi.

Bashinze umuryango bise ‘Acts of Gratitude, AOG’ ugamije gufasha bagenzi babo kwiyubakira ubushobozi, bakiteza imbere mu mishinga yabo y’iterambere.

Umwe mu banyamuryango ba Acts of Gratitude witwa Denise yabwiye Taarifa ati: “Iki kigo cyatangiye mu mwaka wa 2011 utangizwa n’abanyamuryango bari bafite intego yo gufasha kuko nabo bari bafashijwe  n’abagiraneza mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

- Kwmamaza -

Kugeza ubu abantu 151,295 nibo bafashijwe na ririya huriro kugira ngo bahange imirimo ibafasha kwivana mu bukene.

Mu mwaka wa 2016, abo muri ririya huriro  batangiye guha urubuga urubyiruko rushaka kwikura mu bukene, batangiza icyo bise “Ingenzi Social Enterprise Programme.

Bamwe mu batewe inkunga barimo umusore witwa Israel Niyonshuti, wahawe Frw 1 000 000 kugira ngo azamure umushinga w’ubuhinzi yise “Tech Adopter”.

Uburyo bahisemo bwo kuzamura imibereho ya bagenzi babo babwise social entrepreneurship, bukaba ari uburyo bavuga ko bufasha abantu guhanga ikintu cyatuma imibereho yabo ihinduka, ikaba myiza kandi ikagirira akamaro bagenzi babo.

Abayobozi muri AOG

Umwe muri bo witwa Dènise Iradukunda ati: “ Twemera ko mu myaka iri imbere umuntu uzaba ufite icyo yagezeho kinini ari uzaba yarafashije abandi guhanga imirimo ihindura ubuzima bwabo n’ubw’abaturanyi.”

Mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugera ku ntego, abagize ririya huriro bashyizeho ahantu ho kuruhuriza kugira ruhahererwe ubumenyi mu nzego rwifuza guhangamo imirimo.

Bahita ‘Innovation Hubs’( ibigo mpangadushya) kandi kugeza ubu hari ahantu habiri babikorera.

Ni mu murenge wa Kimironko  mu Karere ka Gasabo no mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Abahagana bahigishirizwa uko bakwiyegereza abafatanyabikorwa( networking), uko basesengura isoko ry’umurimo no kuwuhanga((business diagnosis and development), n’ibindi.

Bavuga ko mu myaka 15 iri imbere, bavuga ko bazafasha urubyiruko 3000 guhanga akazi no kugaha abandi.

Umwe mu bo bagahaye arashima…

Israel Niyonshuti ni umwe mubagiriwe akamaro na Acts Of Gratitude.

Yabwiye Taarifa ko miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yahawe nabo muri ririya tsinda yamufashije guhanga umurimo, ubu akaba yarahaye urubyiruko akazi.

Ati: “Ubu mfite umurimo nahanze kandi ufitiye bagenzi banjye akamaro. Dukorera mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.”

Inkunga yabo yafashije Israel Niyonshuti gushinga uruganda rufasha abahinzi

Afite uruganda rukora ibyuma byifashishwa mu buhinzi harimo ibihungura ibinyampeke nk’ibigori, ibyuma bifasha abahinzi gutera imyaka n’ibindi.

Mu ruganda rukora biriya bikoresho hakoreramo n’abakobwa n’ubwo umubare munini ari uw’abahungu.

Imibare itangwa na Banki y’isi ivuga ko ubukungu bw’Afurika bugizwe ahanini n’imbaraga z’urubyiruko kuko rugize 80% by’abayituye.

Ibibazo bibiri urubyiruko rw’Afurika muri rusange n’urw’u Rwanda by’umwihariko ruhura nabyo mu kwiteza imbere ni ubujiji bukunze kuba intandaro y’ubukene.

Mu ntego z’iterambere rirambye za UN, enye nizo ziharanirwa kugira ngo zazamure urubyiruko ruve mu bukene n’ubujiji vuba kurusha izindi.

Izi ni iya mbere iharanira guca ubukene( No poverty), iya munani yo kubona no gukora akazi kaboneye kazamura ubukungu( decent and economic growth), iya cumi yo kugabanya ubusumbane( reduced inequality) n’iya 17 igamije ubufatanye kugira ngo intego zose z’iterambere za UN zise SDGs zigerweho(partnerships for the goals).

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version