Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Abasirikare Bakuru Bane

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bane bagirwa ba Colonel, barimo Lt Col Jean Paul Nyirubutama wahise agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego Rushinzwe Iperereza n’umutekano w’Igihugu. Yungirije Maj Gen Joseph Nzabamwita.

Abandi basirikare bazamuwe mu ntera ni Lt Colonel Kalisa Callixte, Lt Col Francis Ngabo Sebicundanyi na Lt Col Ronald Rwivanga.

Ba Lt Col Nyirubutama, Kalisa na Ngabo bazamuwe mu ntera nyuma yo kurangiza amasomo mu bijyanye n’umutekano, mu ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Ni umuhango uheruka kuyoborwa na Perezida Paul Kagame. Hasoje abofisiye bakuru 47.

- Advertisement -

Mu basoje amasomo, Lt Col Nyirubutama wabaye Umuyobozi wungirije wa RwandAir ni we waje ku mwanya wa mbere. Lt Col Ngabo yaje ku mwanya wa Kabiri.

Lt Col Ronald Rwivanga asanzwe ari Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, mu gihe Lt Col Kalisa akora muri Minisiteri y’Ingabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version