Itsinda ry’abashoramari bo muri Qatar riyobowe na Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda, Abdulla Bin Mohammed A. Al Sayed bagiranye ikiganiro kihariye na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare mu Rwanda Abdallah Murenzi baganira ubufatanye.
Kuri Twitter ya Federasiyo ya FERWACY, handitse ho hari abanya Qatar bashaka kujya bakorera imyitozo n’amarushanwa mu Rwanda.
Abakina umukino wo gutwara amagare mu Rwanda nabo ngo bazajya bajya kwitoreza muri Qatar.
Mu kiganiro Abdallah Murenzi uyobora FERWACY aherutse guha Taarifa yavuze ko kugira ngo umukino w’amagare utere imbere mu Rwanda hakenewe imyitozo ihagije kandi urubyiruko rugakundishwa uyu mukino hakiri kare.
Ibi ngo bizafasha mu guteza imbere uyu mukino bityo abazawukina mu gihe kiri imbere bazabe indashyikirwa.
Bitewe n’ubushyuhe bwo hejuru bw’ikirere cya Qatar, kuhitoreza gusiganwa ku igare byafasha abakinnyi b’Abanyarwanda kumenyereza umubiri wabo gusiganirwa ahantu hashyushye bityo bikazabafasha igihe cyose bazitabira isiganwa ryabereye ahantu hashyushye.
Abakina uyu mukino bo muri Qatar nabo nibaza kwitoreza mu Rwanda bizabafasha kuko ikirere cy’u Rwanda kidashyuha cyane cyangwa ngo gikonje cyane.