Syverien Twagirayezu atuye mu Mudugudu wa Mihigo, Akagari ka Nyabisaga, Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara. Croix Rouge y’u Rwanda yamworoje inka, irabyara imuha n’ifumbire.
We na bagenzi be borojwe nayo, basabwe kuzakomeza kwita kuri ayo matungo kugira ngo bigire, batazakomeza gusindagizwa.
Leta y’u Rwanda yatangije gahunda y’uko abaturage bafashijwe ngo biteze imbere, bagomba kugeza igihe runaka bagacuka, ibyo bahawe bigahabwa n’abandi.
Ni igikorwa kigamije guha amahirwe Abanyarwanda benshi kugira ngo bahabwe izo nkunga, aho kugira ngo uwafashijwe ahore afashwa bitewe n’uko inkunga ahabwa itaramba.
Twigirayezu Sylverien yabwiye itangazamakuru ko kuri we inka ari isoko y’umutungo urambye.
Avuga ko uwayihawe ayoroye neza, akayirinda inzara, indwara no kurara mu ijandwe imukungahaza.
Yagize ati: “…Mu gihe cyashize nari mfite impungenge z’uko nzapfa ntoroye none ndishimira ko afite inka ikamirwa abana”.
Avuga ko uretse amata aha abana, hari n’ifumbire afumbiza imyaka irimo urutoki, ibijumba, ibishyimbo n’ibindi.
Abatuye Akarere ka Gisagara bijeje ibishyimbo byinshi.
Wa muturage wo muri Mukindo ya Gisagara avuga ko n’ubwo atize amashuri menshi( yagarukiye mu mwaka wa kane w’amashuri abanza) afite ubuzima bufatika kubera ko inka yamuhaye ubukungu bugaragara.
Croix Rouge y’u Rwanda yoroje n’abandi baturage inka n’ingurube kandi aborojwe inka zarabyaye boroza bagenzi babo.
Si muri Mukindo gusa abaturage borojwe kubera ko Croix Rouge y’u Rwanda yahaye imbangukiragutabara ikigo nderabuzima cya Kibirizi kugira ngo yunganire ubundi buryo bwari buhari bwo kuhageza abarwayi.
Croix Rouge yatanze indi mbangukiragutabara ku bitaro bya Bugesera biri mu Murenge wa Nyamata, zombi( iya Kibirizi n’iya Nyamata) zikaba zifite agaciro ka Miliyoni Frw 150.
Ku byerekeye iterambere ry’abaturage ba Gisagara, Umuyobozi w’aka Karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu witwa Jean Paul Habineza yabwiye itangazamakuru ko intego za Gisagara ari uko abayituye batera imbere kandi bagatandukana no guhora bategereje inkunga.
Ati: “ Turashaka ko abaturage bacu bahawe inkunga bayikoresha neza, bakamera nka babandi bavuga ko umwana uzi ubwenge umusiga yinogereza. Dushima ko Croix Rouge ituba hafi muri byinshi ndetse no mu gihe twahuye n’ibiza ntidutererana.”
Umukozi muri Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe iyamamaza bikorwa n’itumanaho Emmanuel Mazimpaka avuga ko basanze ari ngombwa gufasha Leta kugera ku ntego zayo binyuze mu koroza abaturage.
Avuga ko boroza abaturage bagamije kubahindurira ubuzima nk’uko ari nayo gahunda ya ‘Girinka’.
Mazimpaka yabwiye abaturage borojwe inka bagashumbusha bagenzi babo ko inka ari itungo ryahoze kandi n’ubu rikiri ingirakamaro mu buzima bw’Abanyarwanda.
Yababwiye ko kuzifata neza zikororoka, bakagabira abandi ari yo ntego ya Croix Rouge y’u Rwanda kandi ikaba n’iya Guverinoma.
Mazimpaka ashima Perezida wa Repubulika n’abo bakorana bashyizeho gahunda zo guteza imbere abaturage, bigatuma na Croix Rouge ibona uko ifasha Guverinoma kugera kuri izo ntego.
Croix Rouge y’u Rwanda yahaye abaturage inka 16, zibyaye hiturwa inka zirindwi.
Ingurube zatanzwe ni 142, haziturwa izigera kuri 92, ihene zahawe abaturage ni 62.
Mazimpaka Emmanuel avuga ko bubakiye ibiraro abazihawe kandi bahabwe n’ibiryo byazo.
Aho Croix Rouge yakoreye kandi abaturage bubakiwe ubwiherero 172, abaturage bahabwa ‘nkandagira ukarabe’ n’ibikoresho birimo ibyo bakoresha buhira, bahabwa umurama w’imbuto n’imboga, kandi abibumbiye mu makoperative 16 baterwa inkunga kugira ngo bashobora kubika no kugurizanya.
Mu rwego rwo gufasha abahawe buriya bufasha gukomeza kumenya aho isi igeze, croix rouge yabahaye radios zo kujya bakurikirana amakuru..
Hari ibice kandi byubakiwe umuyoboro w’amazi ufite uburebure bwa kilometer 13 uzageza amazi ku bantu 5000.