Min Ingabire Asaba Afurika Gukoresha Neza Ubwenge Buhangano

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire yasabye Afurika guharanira ko ubwenge buhangano bwabyazwa umusaruro ku rwego rwuhanitse.

Asanga ibi ari ingenzi kugira ngo icyerezo Afurika yihaye kizagerweho binyuze mu mishinga ihamye.

Mu kiganiro yatangiye mu nama yitwa Anthropic Global Development Briefing, niho yabivugiye, hakaba hari mu nama igamije kurebera hamwe uko ubwenge buhangano (AI) bwakoreshwa mu kwihutisha iterambere.

Mu ijambo rye, Minisitiri Musoni Paula yagaragaje ko u Rwanda rwibanda ku gukoresha ubwenge buhangano mu bikorwa bifatika, aho kugeza ubu hari imikoreshereze y’iri koranabuhanga irenga 30 iri mu bikorwa mu nzego zitandukanye.

Ibi bigaragaza ko u Rwanda rubufata nk’igikoresho gishobora gukoreshwa mu gukemura ibibazo no kunoza serivisi, aho kuyifata gusa nk’ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa mu gihe kiri imbere.

Minisitiri Ingabire kandi yagaragaje amahirwe ahari yo guteza imbere ibisubizo bishingiye kuri ubwo bwenge buhangano bugakoreshwa mu buryo bwagutse mu Rwanda  no mu bindi bihugu bya Afurika.

Yavuze ko ibi bishobora gufasha ibihugu by’Afurika gukoresha ubushobozi bw’ubwenge buhangano mu gukemura ibibazo bihari no kwihutisha iterambere ry’umugabane.

Iyi nama iri mu zindi ziri kubera ku ruhande, ikaba igaragiye izindi ziri zihariye z’Inama Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA81), ihuza za Guverinoma, imiryango ikora ibikorwa by’iterambere, abakora ibikorwa by’ubutabazi  n’abafatanyabikorwa mu ikoranabuhanga.

Abitabiriye iyi nama baganiriye uko ubwo bwenge bwazifashishwa mu nzego zitandukanye zirimo ubuzima, uburezi, ubushakashatsi mu bya siyansi n’ibikorwa by’ubutabazi.

Banagarutse ku bibazo bijyanye no kugera kuri iri koranabuhanga, ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo rikore neza, ubumenyi n’ubushobozi bw’abarikoresha ndetse n’uburyo ubwo bwenge buhangano bwakwifashishwa mu buryo bujyanye n’inshingano.

Afurika ikeneye ibikorwa remezo n’ubumenyi

Ibiganiro byagarutse kandi ku mbogamizi zishobora kuvuka uko ubushobozi bw’ubwenge buhangano mu guukomeza gutera imbere.

Muri izo harimo ikibazo cyo kubona ikoranabuhanga, kubaka ibikorwa remezo bikenewe, kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abarikoresha ndetse no gushyiraho uburyo bwo gukoresha ubwo bwenge mu buryo bwizewe.

Ku mugabane wa Afurika, ibi bibazo bifite umwihariko kuko ibihugu bitandukanye bikiri mu rugendo rwo kubaka ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga no kongera umubare w’abafite ubumenyi bukenewe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *