Ingabire Victoire Yongeye Guteranya u Rwanda N’Ubwongereza

Bombi baherutse kubwira kimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye bityo ko kidakwiye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza. Ingabire Victore na Abdul Karim Ali babivuze nk’abatangabuhamya bifashishijwe n’iki kinyamakuru mu nkuru yacyo.

Ku ruhande rwa Ingabire Victoire Umuhoza , we yumvikanye kenshi mu itangazamakuru mpuzamahanga avuga ko bidakwiye ko abimukira bo mu Bwongereza boherezwa mu Rwanda.

Nyuma y’ibi, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yanenze ibyakozwe n’ikinyamamakuru Channel 4 avuga ko bidakwiye ko giha abanyabyabaha urubuga.

Abdul Karim Ali aba mu Bwongereza nk’impunzi n’aho  Ingabire Victoire Umuhoza we aba mu Rwanda akagira n’shyaka DALFA Umurinzi ritemewe mu Rwanda.

- Advertisement -
Abdul Karim Ali

Bombi babwiye kiriya kinyamakuru cyo mu Bwongereza komu Rwanda  uburenganzira bw’ikiremwamuntu butubahirizwa kandi ko nta munyarwanda wemerewe kuvuga ibitandukanye n’umurongo wa Leta y’u Rwanda.

Channel 4 yifashishije undi mutangabuhamya yahinduriye ijwi n’amazina, imwita Robert Wood, ku “bw’impamvu z’umutekano we”, avuga ko ugerageje kunenga Leta y’u Rwanda, n’iyo yaba ari mu mahanga, ashakishwa.

Mu kwamagana ibi, Yolande Makolo avuga ko RNC yashinzwe na Kayumba Nyamwasa kandi ari umutwe w’iterabwoba wagabye ibitero ku butaka bw’u Rwanda gihitana abaturage.

Ingabire ngo yakoranye na FDLR mu mugambi wo guhirika Leta y’u Rwanda.

Makolo ati: “Ntibikwiye ko Channel 4 iha abanyabyaha urubuga. RNC ni umutwe w’iterabwoba wagabye ibitero bya gerenade n’ibindi ku butaka bw’u Rwanda, yica abasivili b’inzirakarengane n’Abanyarwanda.”

Makolo avuga ko bidakwiye guha ijambo abantu bagamije kugirira nabi u Rwanda

Muri iki kiganiro, Ingabire yanakomoje ku by’uko urukiko rukuru rwanze kumuhanaguraho ubusembwa kugira ngo aziyamamaze mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Makolo yasobanuye ko usibye u Rwanda, no mu bindi bihugu umuntu ukekwaho ibyaha akurikiranwa n’ubutabera kandi atemererwa kuba umukandida mu matora iyo asohotse muri gereza.

Ati “Mu Rwanda n’ahandi, itegeko rirubahirizwa.”

Ibitero bya RNC Umuvugizi wa Guverinoma avuga ni ibyagabwe mu mujyi wa Kigali mu myaka ya 2010.

Byatumye urukiko rukatira Nyamwasa igifungo cy’imyaka 24, yamburwa ipeti rya ‘Lieutenant Général’ yari afite mu gisirikare cy’u Rwanda.

Ingabire we yakatiwe igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Mu mwaka wa  2018 Perezida wa Repubulika yamuhaye imbabazi arekuranwa n’abandi.

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version