Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 zikina Volleyball zasezerewe muri 1/4 zitsinzwe na Misiri amaseti atatu kuri imwe.
Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Kane Tariki 18, Nzeri ubera ahitwa Hassan Mustafa mu mujyi wiswe Le 6, Octobre mu Misiri ahari kubera imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.
Nyuma yo gutsindwa na Misiri, u Rwanda ruzajya gukina rugamije kujya ku mwanya wa gatanu, uwa gatandatu, uwa karindwi cyangwa uwa munani.
Kuri uyu wa Gatanu iyi kipe y’Abanyarwanda irahura n’iya Algeria saa yine za mu gitondo ku isaha y’i Kigali.
Twibukiranye ko no mu mukino wa mbere iyi kipe yakinnye n’iya Maroc- hari tariki 14, Nzeri, 2025- nabwo yatsinzwe amaseti atatu kuri abiri, hari mu mukino ufungura indi mikino y’iigikombe cya Afurika.