Volleyball: U Rwanda rwaserewe Muri 1/4 Cy’Igikombe Cy’ Afurika

Abanyarwanda batsinzwe n'abanya Misiri amaseti atatu kuri imwe.

Ikipe y’igihugu y’ingimbi zitarengeje imyaka 20 zikina Volleyball zasezerewe muri 1/4 zitsinzwe na Misiri amaseti atatu kuri imwe.

Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Kane Tariki 18, Nzeri ubera ahitwa Hassan Mustafa mu mujyi wiswe Le  6, Octobre mu Misiri ahari  kubera imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20.

Nyuma yo gutsindwa na Misiri, u Rwanda ruzajya gukina rugamije kujya ku mwanya wa gatanu, uwa gatandatu, uwa karindwi cyangwa  uwa munani.

Kuri uyu wa Gatanu iyi kipe y’Abanyarwanda irahura n’iya Algeria saa yine za mu gitondo ku isaha y’i Kigali.

Twibukiranye ko no mu mukino wa mbere iyi kipe yakinnye n’iya Maroc- hari tariki 14, Nzeri, 2025- nabwo yatsinzwe  amaseti atatu kuri abiri, hari mu mukino ufungura indi mikino  y’iigikombe cya Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version