Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murama witwa Habarurema Sauteur akurikiranyweho kwaka umuturage Frw 5,000 ngo amuhe serivisi.
Aka kagari kaba mu Murenge wa Bweramana Akarere ka Ruhango.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko ayo makuru ari impamo kandi ko uwo gitifu yafunzwe na RIB.
Sauteur ashinjwa kuba yarakiriye indonke y’ibihumbi bitanu(Frw 5000frw) kugira ngo ahe umuturage serivisi ubusanzwe yemererwa n’amategeko.
Meya Habarurema ati “RIB iracyakurikirana icyo cyaha”.
Yibukije abakozi bashinzwe gutanga serivisi bose kubaha abaturage no kwirinda kubasaba ikiguri aricyo ari cyo cyose mu byo bemerewe n’amategeko.
Ati: “Abaturage ni abakiliya bacu, kandi Umukiliya arabungabungwa”.
Umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.