Muhanga: Abiga ETEKA Bakoze Robo Iburira Abantu Ku Biza

Abanyeshuri bo muri Ecole Technique de Kabgayi, ETEKA, bamurikiye abakora mu rwego rw’uburezi n’abo muri Kiliziya gatulika muri Kabgayi icyuma cy’ikoranabuhanga (robot) bavuga ko bakoze ngo kijye kiburira abaturage uko ikirere kifashe bityo birinde ibiza.

Iryo koranabuhanga barigaragaje ubwo hizihizwaga Icyumweru cy’Uburezi cy’amashuri Gatolika cyabereye mu Karere ka Muhanga.

Umwe muri abo banyeshuri witwa Ngabo Frank Salomon wiga mu mwaka wa gatandatu muri iri Shuri yabwiye itangazamakuru ko bamaze kubona ingaruka ibiza biteza basanze ari ngombwa ko batanga umusanzu bagahanga udushya dushingiye ku ikoranabuhanga.

Avuga ko iryo koranabuhanga barishyizemo inzogera izajya irangurura ku ijwi abantu bose bumva bagakizwa n’amaguru.

Umwe mu barimu bo muri ETEKA witwa Ngendahimana Isaac yabwiye UMUSEKE ko mu mashami atatu bafite ariyo ubwubatsi, ubukanishi n’amashanyarazi abayigamo bakaba bamuritse udushya abayigamo bahanze.

Avuga ko ibyo abanyeshuri biga mu magambo baba bagomba no kubishyira mu bikorwa.

Mu byo avuga ko bavumbuye harimo ikoranabuhanga ryo kurinda umutekano bahuza na telefoni ya nyirirugo, hagira ukomanga ku rugi udahari ukabyumvira kuri iyo telefoni ngendanwa.

Hari n’akandi gashya bahanze kigisha abaturage uburyo bwo kuvomerera.

Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Kiliziya Gatolika, Musenyeri Philippe Rukamba avuga ko mu ireme ry’uburezi abana bakwiriye ‘kwiga byimbitse’ amasomo ari mu mashami bahisemo.

Ati: “Muri Kiliziya Gatolika dutanga Uburezi bufite ireme tugakurikirana imyigire ya buri mwana.”

Rukamba avuga ko bamenya impano buri mwana wese afite,  abarezi bakamufasha kuyizamura.

Ati: “Abiga mu mashami ry’indimi, imibare n’andi yose tubigisha kumenya ayo masomo no kuyashyira mu bikorwa.”

Umujyanama Mukuru muri Minisiteri y’uburezi Gatabazi Pascal avuga ko Kiliziya Gatolika ari umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta mu burezi.

Gatabazi Pascal avuga ko bashima intambwe nziza abanyeshuri bahanga udushya bagezeho, akavuga ko uko ikoranabuhanga ritera imbere ku isi, abaryiga mu Rwanda nabo bagomba kujyana naryo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version