Gitifu Yagonze Abaturage Kubera Gusinda

Mu Karere ka Gisagara haravugwa inkuru ya Gitifu witwa Tumusifu Jérôme wagonze abaturage babiri kubera ubusinzi. Uyu mugabo kandi  mu mwaka wa 2020 yigeze gukubita umwana wari ufite imyaka 15 y’amavuko bimuviramo urupfu.

Tumusifu asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Gisagara.

Hashize iminsi micye ubwo ahagana saa 19h30 z’umugoroba(hari taliki 24, Werurwe,2023)  yatwaraga imodoka yasinze akagongera abaturage babiri  mu Mudugudu wa Ndatemwa, Akagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora.

Uyu muyobozi yari atashye iwe mu Karere ka Huye.

- Advertisement -

Bivugwa ko akimara kugonga abo baturage, yahiye ubwoba arahunga.

Amahirwe y’abaturage ni uko ntawapfuye.

Gitifu yarahunze ariko aza gufatwa mu mugoroba w’umunsi wakurikiye ho.

Polisi yaje gupima uwo muyobozi isanga yari yanyoye ibisindisha bifite ibipimo bitemewe ko umuntu atwara imodoka abifite mu maraso ye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye niwe wabyemeje.

Ati “Twaramupimye dusanga yanyweye Alcohol. Bikimara kuba yaje gutoroka nyuma aza gufatwa akaba ari mu maboko ya Polisi.”

Asaba abantu bose batwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye inzoga.

CIP Habiyaremye yavuze ko umuyobozi wese aba agomba kwitwararika akaba intangarugero mu bayobora, abamuzi n’abatamuzi.

Ati “Umuyobozi ni nkore bandebereho. Yakabaye abyumva vuba cyane kurusha n’abandi bantu bose.”

Tumusifu Jérôme uvugwaho ubusinzi yahise ajya gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye mbere y’uko ashyikirizwa ubushinjacyaha.

Amakuru avuga ko hari indi nshuro uriya muyobozi yigeze gufungwa akurikiranyweho gukubita umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu.

Hari mu Ukuboza 2020 ubwo yakubitaga umwana witwaga Musabyemahoro Etiénne.

Byabereye mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza muri Gisagara.

Icyo gihe yarafunzwe amaramo amezi macye arafungurwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version