Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gitifu Yagonze Abaturage Kubera Gusinda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gitifu Yagonze Abaturage Kubera Gusinda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 March 2023 6:39 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Gisagara haravugwa inkuru ya Gitifu witwa Tumusifu Jérôme wagonze abaturage babiri kubera ubusinzi. Uyu mugabo kandi  mu mwaka wa 2020 yigeze gukubita umwana wari ufite imyaka 15 y’amavuko bimuviramo urupfu.

Tumusifu asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukingo mu Karere ka Gisagara.

Hashize iminsi micye ubwo ahagana saa 19h30 z’umugoroba(hari taliki 24, Werurwe,2023)  yatwaraga imodoka yasinze akagongera abaturage babiri  mu Mudugudu wa Ndatemwa, Akagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora.

Uyu muyobozi yari atashye iwe mu Karere ka Huye.

Bivugwa ko akimara kugonga abo baturage, yahiye ubwoba arahunga.

Amahirwe y’abaturage ni uko ntawapfuye.

Gitifu yarahunze ariko aza gufatwa mu mugoroba w’umunsi wakurikiye ho.

Polisi yaje gupima uwo muyobozi isanga yari yanyoye ibisindisha bifite ibipimo bitemewe ko umuntu atwara imodoka abifite mu maraso ye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye niwe wabyemeje.

Ati “Twaramupimye dusanga yanyweye Alcohol. Bikimara kuba yaje gutoroka nyuma aza gufatwa akaba ari mu maboko ya Polisi.”

Asaba abantu bose batwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye inzoga.

CIP Habiyaremye yavuze ko umuyobozi wese aba agomba kwitwararika akaba intangarugero mu bayobora, abamuzi n’abatamuzi.

Ati “Umuyobozi ni nkore bandebereho. Yakabaye abyumva vuba cyane kurusha n’abandi bantu bose.”

Tumusifu Jérôme uvugwaho ubusinzi yahise ajya gufungirwa kuri Station ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye mbere y’uko ashyikirizwa ubushinjacyaha.

Amakuru avuga ko hari indi nshuro uriya muyobozi yigeze gufungwa akurikiranyweho gukubita umwana w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu.

Hari mu Ukuboza 2020 ubwo yakubitaga umwana witwaga Musabyemahoro Etiénne.

Byabereye mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza muri Gisagara.

Icyo gihe yarafunzwe amaramo amezi macye arafungurwa.

TAGGED:featuredGisagaraGitifuHuyeInzogaUbusinziUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abarimu Ba Sciences Bahembewe Umuhati Wabo
Next Article Kenya: Odinga Arigaragambya Ari Kumwe N’Abayoboke Be
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?