Abarimu Ba Sciences Bahembewe Umuhati Wabo

Kaminuza Nyafurika yigisha imibare na siyansi yitwa African Institute of Mathematical Sciences, ishami ry’u Rwanda, yahembwe abarimu  94 bahize abandi mu myigishirize ya science n’ikoranabuhanga.

Muri rusange, abarimu 420 nibo bahawe impamyabumenyi yemeza ko bize ikoranabuhanga ryo mu bwoko bwa ICT.

Ni  igikorwa ngarukamwaka kigamije kubashimira umuhati wabo ariko kikanabubakira ubushobozi kuko bahabwa mudasobwa.

Ibihembo byatanzwe kandi ku bufatanye n’ikigo kitwa Mastercard Foundation ndetse n’Ikigo cy’igihugu cy’uburezi, REB.

- Advertisement -

Umuyobozi wa Kaminuza Nyafurika y’imibare na sciences witwa Lydie Hakizimana avuga ko gushima mwarimu ku muhati akoresha yigisha, bimwubaka mo urukundo rwo gukomeza akazi kandi bikamwereka ko hari ababona kandi bagaha agaciro imvune akura mu kazi.

Iyi Kaminuza kandi yakoranye na Airtel Rwanda mu guha abarimu ibikoresho by’ikoranabuhanga bizabafasha mu kazi kabo.

Ibyo bikoresho birimo mudasobwa na murandasi yo gukoresha mu bushakashatsi.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda witwa Emmanuel Hamez avuga ko bahisemo gufasha abarimu kubona ziriya mudasobwa mu rwego rwo kubafasha kubona ibikoresho byo gukoresha ubushakashatsi.

Avuga ko imibare ari ingenzi muri byinshi bityo ko abayigisha bagomba gufashwa kubona ibikoresho.

Umwe mu barimu bahawe imashini n’ibikoresho by’ikoranabuhanga yashimiye ubuyobozi bw’iriya Kaminuza ndetse na Airtel kubera ko babonye umuhati akoresha mu kazi, bakabimuhembera.

Ati: ‘Numvise nishimye ubwo bampamagaraga ngo bampembe. Bizamfasha gukomeza gukora nitanga kugira ngo nteze imbere ubumenyi bw’abana nigisha.”

Mu mwaka wa 2020 abarimu 85 bahembewe akazi bakoze mu kwigisha imibare na science.

Umwaka wakurikiyeho nabwo abarimu barahembwe, kandi ibikorwa byo kubashimira bigera henshi mu gihugu.

Kugeza ubu abarimu 108 bahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ubwoko butandukanye.

Impano zahawe abarimu bose kugeza ubu zifite agaciro ka Miliyoni  Frw 1.5.

Jean Mukunzi, umwe mu bayobozi bakuru ba AIMS Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version