Ubwo Polisi ya Congo yarasaga ibyuka biryana mu maso yirukana abaje kwigaragambya nk’uko yari yabitanzeho umuburo, abanyamakuru batatu bakomeretse bikomeye abandi barafatwa bajya guhatwa ibibazo.
Abanyamakuru babiri bafunzwe ni uwitwa Freddy Ruvunangiza ukorera ikinyamakuru kitwa La Plunnele RDC na Justin Kabumba usanzwe ukorera mu Mujyu wa Goma.
Mu bakomeretse ubwo birukaga bahunga ni Merveille Kiro ukorera radio ikorera i Goma yitwa Blessing FM, Ali Asanka Darius ukorera Ijwi rya Amerika, ishami ry’Ikinyarwanda na Héritier Munyafura AFP.
Abanyamakuru bakomeretse ubwo abigaragambyaga bashakaga kwinjira ku ngufu mu biro bya Guverineri w’Intara ya Kivu.
Icyo gihe Polisi yavugije amasasu ya nyayo kugira ngo itatanye abaturage bari bariye karungu bashaka kwinjira mu Biro bya Guverineri.
Ihuriro ry’abanyamakuru ryitwa Les Journalistes en danger, JED, ryasabye Guverinoma ya DRC korohereza abanyamakuru mu kazi kabo ka buri munsi.
Nyuma y’uko inkuru yo gufungwa kwa bariya banyamakuru ibaye kimomo, bagenzi babo bahise basaba Leta ko yarekura abafashwe kandi abakometse Leta ikabavuza.
Kuri uyu munsi nibwo abatuye Goma bari basezeranye ko bari bwigaragambye bamagana ingabo za Sudani y’Epfo zitegerejweyo mu rwego rwo gufatanya n’izindi bahuriye muri EAC.
I Goma Barateganya Imyigaragambyo Yamagana Ingabo Za Sudani Y’Epfo