Visi Perezida Wa Gambia Yapfuye

Joof yaguye mu Buhinde azize uburwayi yari amaranye igihe gito.

Perezida wa Gambia Adama Barrow niwe wamubitse abinyujije mu itangaza ryaciye kuri Facebook.

Allieu Badara Joof niwe Visi Perezida wa Gambia utabarutse akiri mu kazi.

Ntawe uramenya icyo yazize, ariko ikigarukwaho ni uko yari arwaye.

Iby’uburwayi bwe byatangiye guhwihwiswa mu Ukuboza, 2022 ubwo yari avuye mu rugendo rw’akazi muri Turikiya ndetse no muru Cyprus.

Joof apfuye yarakoze imirimo myinshi harimo kuba Minisitiri w’uburezi, akaba yarakoze iyi mirimo guhera mu mwaka wa 2017 kugeza mu mwaka wa 2022.

Kuca icyo gihe yahise agirwa Visi Perezida wa Gambia, yungiriza Perezida Adama Barrow.

Bivugwa ko yari umunyapolitiki wikundirwaga na rubanda kubera ko yakundaga kubumva no kubagarukaho mu mbwirwaruhame ze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version