I Goma Barateganya Imyigaragambyo Yamagana Ingabo Za Sudani Y’Epfo

Abagize ihururo bise Le colléctif des mouvements citoyens batangaje ko kuri uyu wa Gatatu bari byigaragambye bamagana ko ingabo za Sudani y’Epfo zitegerejwe i Goma.

Ingabo z’iki gihugu zirajya i Goma  mu rwego rwo gufatanya n’izindi za EAC kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ku rundi ruhande, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwahaye gasopo abagize ririya huriro ngo bataza gupima ngo bajye kwamagana bariya basirikare kubera ko bari buze gukumirwa na Polisi kandi abagize uruhare mu kubitegura bakazakurikiranwa mu mategeko.

Itangazo ryaraye risohowe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma rivuga ko nta myigaragambyo yemewe muri uriya mujyi.

- Advertisement -

Ryasinyweho na François Kabeya Makossa akaba Umupolisi mukuru.

François Kabeya Makossa

Ibiri amambu, ubuyobozi bwavuze ko abagize ririya huriro bakwiye kujyana ibyifuzo byabo byanditse ku Biro bya Leta bikazagezwa k’ubuyobozi bw’ingabo za Sudani y’Epfo aho kugira ngo bajye kwigaragambya bazamagana.

Ujya mu muhanda kwigaragambya, arahagonganira n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version