Google Yatangije Umushinga wa Miliyari $1 Uzahindura Ibijyanye Na Internet Muri Afurika

Ikigo gikomeye mu ikoranabuhanga ‘Google’ cyatangaje ko kigiye gushora miliyari $1 mu guteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika, binyuze mu mushinga ukomeye wo gukwirakwiza internet yizewe kandi ihendutse kuri uyu mugabane.

Umuyobozi Mukuru wa Google n’ikigo ibarizwamo cya Alphabet, Sundar Pichai, yabitangaje mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu cyiswe Google for Africa, cyatangarijwemo ibikorwa kiriya kigo giteganya kuri uyu mugabane.

Yagize ati “Twateye intambwe zikomeye mu myaka icumi ishize, ariko haracyari byinshi byo gukora kugira ngo internet ibashe kuboneka uko bikwiye, ihendutse kandi ibashe kubyarira umusaruro buri munyafurika.”

“Uyu munsi ntewe ishema no kongera gushimangira intego yacu kuri uyu mugabane, binyuze mu ishoramari rya miliyari $1 mu gihe cy’imyana itanu, hagamijwe gushyigikira iterambere rya Afurika mu ikoranabuhanga, gushyigikira ibikorwa bitandukanye byo guteza imbere internet no gutera inkunga ibigo bigitangira.”

Mu gukwirakwiza internet igezweho, biteganywa ko Google izubaka umuyoboro uca munsi y’amazi uzahuza Afurika y’Epfo, Namibia, Nigeria na St Helena mu nyanja ya Atlantique, ukazaba ihuzanzira hagati ya Afurika n’u Burayi.

Umuyobozi wa Google muri Afurika, Nitin Gajria, yavuze ko iyo nzira izatuma Afurika ibona “internet ikubye nibura inshuro 20 iyatangagwa n’insinga zaherukaga kubakwa zigenewe guhaza Afurika.”

Yakomeje ati “Ibi bizagabanya ibiciro bya internet kuri 21% kandi byongere umuvuduko wa Internet muri Nigeria ndetse wikube hafi gatatu muri Afurika y’Epfo.”

Google yahise inatangiza ikigega yise Africa Investment Fund izashoramo miliyoni $50, zizafasha ibigo byinshi bigitangira kandi bisangizwe ku bunararibonye bwa Google.

Icyo kigo cyanavuze ko kizatanga miliyoni $10 mu nguzanyo ku nyungu ntoya, ku bucuruzi buciriritse mu bihugu bya Nigeria, Ghana, Kenya na Afurika y’Epfo, hagamije kugoboka ibigo byagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Google yanatangaje ko izatanga miliyoni $40 mu bikorwa by’imiryango idaharabira inyungu, bigamije kuzana impinduka muri Afurika.

Iki kigo kivuga ko mu bikorwa byacyo muri Afurika mu myaka itanu iri imbere, kizashora imari mu mishinga izakorerwa mu bihugu bya Afurika birimo Nigeria, Kenya, Uganda na Ghana.

Umuyoboro wa internet uzubakwa na Google uzaca muri Afurika y’Iburengerazuba
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version