SADC Yongereye Igihe Ingabo Zayo Zizamara Muri Mozambique

Itangazo ryasohowe n’abayobozi bakuru mu bihugu bigize Umuryango w’ubufatanye w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo, SADC, rivuga ko ingabo zabyo ziri muri Mozambique zongerewe igihe cyo kuhaguma zikarwanya ibyihebe byo muri Cabo Delgado.

Abayobozi bakuru muri SADC bari bateraniye i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Basuzimiye hamwe niba ingabo z’Afurika y’Epfo, iza Botswana n’izindi z’ibihugu bya SADC zaguma muri Cabo Delgado( Intara ya Mozambique) cyangwa zataha.

Itariki ntarengwa yo kugira ngo zitahe yari yarashyizwe tariki 15, Ukwakira, 2021.

- Advertisement -

Daily Maverick yanditse ko nyuma y’iriya nama yahuje bariya bayobozi bakuru, hasohowe itangazo ry’uko ingabo za SADC ziri muri Mozambique zihaguma zigafasha mu kwirukana bariya barwanyi.

Ingabo za SADC zongerewe igihe muri Cabo Delgado

Iri tangazo ariko ntirivuga igihe zongerewe uko kingana.

U Rwanda rwageze muri Cabo Delgado mbere y’ingabo za SADC.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo zarwo Paul Kagame aherutse kubwira abasirikare be bari muri kariya gace ko akazi kakiri kose.

Yababwiye ko nyuma yo gufasha abaturage kugaruka mu byabo, akazi gakurikiyeho ari ako kubafasha kongera gusubira mu buzima busanzwe.

Itangazo rya SADC ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 05, Ukwakira, 2021 ryatangaje kandi ko hari abasirikare batatu ba SADC baguye ku rugamba, babiri muri bo ni abo muri Botswana undi akaba uwo muri Tanzania.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version