Grenade Yishe Umwana Wo Muri Ngororero

Kuri uyu wa Kane Taliki 15, Ukuboza, 2022 abana bo mu Murenge wa Ngororero baturikanywe na grenade umwe arapfa undi arakomereka cyane. Uwapfuye yitwa Tito Mugisha n’aho uwakomeretse yitwa Thomas Niyonkuru.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngororero bwabwiye bagenzi bacu bo ku UMUSEKE ko byabereye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Gaseke mu Murenge wa Ngororero.

Iperereza ryatangiye ngo hamenyekana intandaro y’iyo grenade yambuye umwana ubuzima igakomeretsa undi.

Gitifu w’Umurenge wa Ngororero witwa Daniel Mugisha yagize ati:  “Niyonkuru Thomas wakomeretse yabanje kujyanwa mu Bitaro bya Muhororo, abaganga baza kumuha transfert n’imbangukiragutabara ajyanwa i Kabgayi.”

Avuga ko uwahitanywe n’iriya grenade ari bushyingurwe kuri uyu wa Gatanu Taliki 16, Ukuboza, 2022.

Uwapfuye yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza,  uwakomeretse we yigaga mu mwaka  wa kane w’amashuri abanza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version