Umwana witwa Paul Iga yari arimo akina, aza kugenda agana aho imvubu yari ikukiye ivuye mu Kiyaga cya Edward muri Uganda iba iramufashe itangira kugerageza kumumira. Umugabo witwa Chrispas Bagonza wari hafi aho, yarabibonye arayikabukira., ayitera amabuye n’ibinonko ngo arebe ko yarekura uwo mwana.
Ku bw’amahirwe y’’Imana, imvubu yaciriye uwo mwana hasi ihita ishoka ikiyaga.
Abaturage batabaje imbangukiragutabara ijyana uwo mwana ku bitaro by’ahitwa Bwera.
Polisi ya Uganda yavuze ko ari ubwa mbere babonye ikibazo nka kiriya aho imvubu iva mu mazi igasagarira umuntu ariko cyane cyane umwana.
Si imvubu gusa zikorera ibya mfura mbi abantu kuko hari n’abarobyi bamugajwe cyangwa bishwe n’ingona zibasanga mu bwato cyangwa imusozi bakutse.
Hari umuganga witwa Dr. Micheal Kock uvuga ko uriya mwana ari umunyamahirwe kubera ko ubusanzwe imvubu ari inyamaswa y’amahane menshi kandi ngo ishobora kuruma umuntu ikamucamo kabiri kubera urwasaya rwayo.
Mu mwaka wa 2016 Ikinyamakuru The Mirror kigeze kwandika ko hari imvubu yavuye mu kiyaga cyari hafi aho itangira kwidegemba mu muhanda, abanyamaguru bayibona bakayabangira ingata.
Byabaye ngombwa ko bayisinziriza kugira ngo bayisubize mu mazi, inzira yongere ibe nyabagendwa!
Wa mwana witwa Paul Iga yajyanywe kuvurwa kwa muganga no gukingirwa kugira ngo hatagira indwara aterwa n’ibikoko biba mu kanwa k’imvubu.