Gufata Urukingo Rushimangira Byashyizwe Nyuma Y’Amezi 3

Minisiteri y’ubuzima imaze gutangaza ko umuntu wikingije byuzuye ashobora guhabwa urukingo nyuma y’amezi atatu. Mbere byari bisanzwe bikorwa nyuma y’amezi atandatu.

Iri tangazo rifunguye amarembo abakingiwe byuzuye bari bategereje ko amezi atandatu arangira kugira ngo bahabwe urukingo rwa gatatu, rushimangira ubudangarwa baba barahawe no kwingiza kabiri.

Minisiteri y’ubuzima ikangurira abaturage kujya ku bigo nderabuzima biri hafi yabo cyangwa ahandi hatangirwa inkingo bagahabwa urwa gatatu, rushimangira.

Gufata iki cyemezo bije nyuma y’uko byagaragaye ko n’abikingije kabiri bandura ubwandu bushya bwa kiriya cyorezo bwiswe Omicron.

- Advertisement -

Inzego z’ubuzima zivuga ko guhabwa urukingo rushimangira byongerera uwaruhawe ubudahangarwa Omicron ntimurembye.

Mu mpera z’Ugushyingo, 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko igiye gutangira gutanga urukingo rushimangira rwa COVID-19.

Icyo gihe abayobozi muri iriya Minisiteri bavuze ko  ruzahabwa abantu bahawe inkingo zitangwa ari ebyiri cyangwa izitangwa muri doze imwe.

Ubushakashatsi bugaragaza ko nyuma y’amezi atandatu ubwirinzi butangwa n’urukingo rwa COVID-19 butangira kugabanyuka, mu gihe ubundi zifasha umuntu kutaremba cyangwa kuzahazwa n’iki cyorezo.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze Dr Mpunga Tharcisse yatangaje ko Minisiteri y’Ubuzima izatangira gutanga uru rukingo tariki ya 30 Ugushyingo 2021 ni ukuvuga guhera kuri uyu wa Kane.

Ati: “Minisitieri y’ubuzima izatangiza gahunda yo gutanga doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19 mu mujyi wa Kigali ku byiciro by’abakuze kuva ku myaka 50 kuzamura n’abafite imyaka hagati ya 30 na 49 ariko banana n’uburwayi budakira cyangwa bafite indwara zagabanya ubudahangarwa bw’umubiri, n’abakozi bo kwa muganga.

Inkingo zitangwa nka doze imwe ni Johnson & Johnson, mu gihe izitangwa ari ebyiri mu Rwanda zirimo Moderna, Pfizer-BioNTech, AstraZeneca na Sinopharm.

Abahanga bamaze kugaragaza ko urukingo rushimangira rushobora kuba rutandukanye n’urwo umuntu yahawe mbere.

Dr Mpunga yakomeje ati “Gukingira bizajya nibera mu bigo nderabuzima, ku bitaro by’u turere ndetse n’ahandi hateganyijwe gukingirirwa. Bizakorwa mu byiciro, bikazahera mu Umujyi wa Kigali ariko n’utundi turere tuzakurikiraho mu gihe cya vuba.”

Dr Tharcisse Mpunga

Ni icyemezo gitangajwe mu gihe abaturarwanda bamaze guhabwa urukingo rwa mbere barenga miliyoni 5.9 naho abakingiwe byuzuye ni miliyoni 3.3.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version