Mu rwego rwo gufasha icyaro cya Afurika, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu zashyizeho gahunda yiswe Beyond2020. Ni gahunda yagejejwe mu Rwanda igamije kuzafasha mu kongera imitangirwe ya serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze ku baturage 20,000 batuye icyaro.
Igamije kubegereza serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze k’uburyo buhoraho kandi buhendutse.
Abaturage bo mu Turere twa Nyaruguru na Rubavu nibo bazaherwaho n’izi serivisi.
Mu rwego rwo gutera intambwe mu kirenge cya nyakwigendera Sheikh Zayed bin Sultan Al Nahyan, gahunda ya Beyond2020 – yatangijwe na Zayed Sustainability Prize k’ubufatanye n’ibindi bigo bitandukanye – igamije gukomeza umurage yasize wo gukora ibikorwa bya kimuntu binyuze mu gutanga inkunga zo kugeza ikoranabuhanga no gutanga ibisubizo birambye ku miryango ibabaye.
U Rwanda rubaye igihugu cya 11 igezemo.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Hazza Mohammed Al Qahtani ati: “Leta zunze z’Abarabu itewe ishema no gushyigikira serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze mu Rwanda binyuze muri gahunda yayo, Beyond2020. Ku isi yose, gushaka igisubizo nyacyo cy’icyorezo cya Koronavirusi byakomeje kuba ihurizo rikomeye cyane ku rwego rw’ubuzima.”
Avuga ko kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima kugira ngo zirusheho gukomera, bifite akamaro gakomeye mu guhangana n’ibyabangamira itangwa rya serivisi z’ubuzima zinoze muri iki gihe ndetse no mu gihe icyorezo COVID-19 kizaba cyaracitse.
Ambasaderi Al Qahtan yakomeje agira ati: “Mu gihe twizihiza Yubile y’Imyaka 50 Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zimaze zishinzwe, igihugu kiri gushyira imbere Amahame 10 cyihaye mu gihe cy’ imyaka 50 iri imbere kiyobowe n’ubuyobozi bwiza. Rimwe mu mahame ryibanda ku gutanga inkunga z’ubutabazi zihabwa ibindi bihugu nka kimwe mu nkingi z’ingenzi zigize icyerekezo cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.”
Ku rundi ruhande, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze z’Abarabu, Emmanuel Hategeka nawe avuga ko u Rwanda narwo rwiyemeje gukora k’uburyo abarutuye bagira ubuzima bwiza.
Ngo gahunda ya Beyond2020 izarufasha kugira kuri iyo ntego.
Igice kinini cy’abaturage b’u Rwanda baba mu cyaro, ni abangana na 80%.
Abenshi muri aba bahura n’ikibazo cyo kugera kuri serivisi zihendutse z’ubuzima bityo bakaba bacyeneye kuzegerezwa.
N’ubwo u Rwanda ruzwi mu guharanira ko abarutuye bagira ubuzima bwiza kandi rukaba rwarabigezeho mu rugero runaka, haracyari henshi batarabona iriya serivisi y’ingenzi.
Hari abaturage bativuriza igihe cyangwa bagahitamo kubireka kubera kutabona amavuriro hafi.
Igabanywa ry’ingendo abarwayi bakora bajya ku mavuriro rishobora kongera cyane serivisi nziza z’ubuvuzi ndetse n’imibereho myiza harimo nko kongera umubare wo kubaho kw’abana.
Nyuma yo kubona ko ari ingenzi kwegereza ibice by’icyaro serivisi z’ubuvuzi, Minisiteri y’Ubuzima yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na One Family Health (OFH), umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ukaba warageze mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa yateguwe na Zayed Sustainability Prize muri 2020 mu cyiciro cy’ubuzima, hagamijwe gushyiraho amavuriro yo gufasha abaturage batuye mu bice by’icyaro ubu agera ku 156 akaba yaramaze gushyirwaho.
Aya mavuriro akoresha uburyo bwo guha abantu serivisi y’ubuzima ngendanwa ifasha abaforomo kugenzura amakuru kuri serivisi zitangwa ndetse n’ayerekeye abarwayi hifashishijwe tekinoloji mu kwagura imikorere myiza y’amavuriro.
One Family Health ifatanya kandi igahabwa inkunga n’inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bigenga mu gushyira mu bikorwa uburyo bwo kwihangira imirimo kugira ngo hatangwe serivisi z’ibanze mu mavuriro.
Indwara zivurwa binyuze muri buriya buryo ni izifata imyanya y’ubuhumekero, malaria n’impiswi.
Mu gihe umuryango mpuzamahanga witegura gukaza ingamba zo kurwanya imihindagurikire y’ikirere hasuzumwa gahunda z’ibihugu n’uturere zo kuzahura ubukungu, ibikorwa by’ubutabazi bya Beyond2020 byitezweho kuzagira uruhare mu gukemura ibibazo bya bamwe mu baturage batishoboye ku isi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Iterambere cya Abu Dhabi (Abu Dhabi Fund for Development) akaba n’umufatanyabikorwa wa gahunda ya Beyond2020, Mohammed Saif Al Suwaidi avuga ko gahunda ya Beyond2020 izafasha mu igerwaho ry’Intego z’Iterambere rirambye, SDGs.
Hagati aho hari ibice by’Afurika byamaze kugerwaho n’iriya gahunda kandi yatangiye kubibyarira umusaruro.
Ku bijyanye n’impinduka za gahunda ya Beyond2020 kugeza ubu, yamaze kugezwa mu bihugu icumi birimo Nepal, Tanzania, Uganda, Jordan, Misiri, Cambodia, Madagascar, Indonesia na Bangladesh.
Gahunda ya Beyond2020 ihuriza hamwe abafatanyabikorwa benshi bayoboye barimo Abu Dhabi Fund for Development, Mubadala Petroleum na Masdar.