Gufungura Umupaka Wa Gatuna Byaba Bica Amarenga Yo Gufungura n’Uw’u Burundi?

Kuba umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe ni ‘intambwe nziza.’ Abaturage b’u Rwanda na Uganda bari bakumbuye kugenderanira,  bagahahirana, ndetse abafitanye isano cyangwa abaziranye bagasurana.

Intumwa ku bihugu byombi zari zimaze igihe zihura zikaganira ku bibazo byari byarabaye igitotsi ku mubano w’ibihugu byombi ndetse biragaragara ko byatanze umusaruro.

Ku rundi ruhande ariko u Rwanda rugaragaza ko abaturage barwo batagombye guhubuka ngo bihutire kujya muri Uganda badashishoje.

Inshinga ‘gushishoza’ ryagarutsweho n’Umuvuguzi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Bwana Alain Mukuralinda, weruye akavuga ko gufungura uriya mupaka bitavuze ko ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda bikemutse.

- Advertisement -

Uku gushishoza kuvuze ibintu byinshi.

Kimwe muri byo ni uko Abanyarwanda bajya muri Uganda bagombye kwibuka ko hari bagenzi babo bamaze igihe kinini bahohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda bityo ko kujyayo ‘byagombye gukoranwa ubwitonzi.’

Inzego z’umutekano w’u Rwanda zizi neza ko ubuyobozi bwa Uganda bumaze igihe bukorana na Kayumba Nyamwasa weyemeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umutekano w’Abanyarwanda ukwiye gusigasirwa ntuhungabanywe n’uko umupaka uruhuza na Uganda wafunguwe, ngo bihunduke icyambu cy’abashaka kuruhunganya.

Ku bijyanye n’ubuhahirane, hari hashize igihe hari ibicuruzwa Abanyarwanda bakuraga muri Uganda batakibona.

Muri byo harimo amavuta(yo gutekesha cyangwa yo kwisiga) sima n’ibindi.

Ubu haribazwa niba byose biri bukomererwe bikinjizwa mu Rwanda cyangwa niba inzego za Leta z’ibihugu byombi zizicara zikemeranywa ku bicuruzwa bimwe na bimwe byakwinjizwa mu Rwanda, ibindi bigakumirwa.

Gukumira ibicuruzwa bimwe na bimwe buturuka muri Uganda bifite ishingiro cyane cyane ko hari ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’i Burasirazuba u Rwanda rubamo bishinja Uganda gukora ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Muri Werurwe, 2021 Leta ya Kenya yafashe icyemezo cyo gukumira ibigori byavaga muri Uganda ivuga ko bihumanye ku buryo bidakwiriye kuribwa.

Ni icyemezo cyatangajwe mu ibaruwa yanditswe n’umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ibiribwa muri Kenya, Kello Harsama.

Mu Ukuboza , 2021 ubutegetsi bwa Kenya bwatangaje urundi rutonde rw’ibicuruzwa byo muri Uganda bwavugaga ko bitujuje ubuziranenge.

Mu mpera z’umwaka wa 2019 nabwo  Kenya yakomanyirije amata yitwa Lato atunganyirizwa muri Uganda.

Nk’aho iryo komanyirizwa ridahagije, Kenya ntiyarekeye aho ahubwo yahise ibuza n’inkoko cyangwa amagi biva muri Uganda kwinjira ku isoko ryayo.

Ku rwego rw’ubukungu, hari ibigomba kuganirwaho kugira ngo gufungura umupaka w’u Rwanda na Uganda bitazaba uburyo abacuruzi bo muri Uganda babonye bwo kugeza ku isoko ry’u Rwanda ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Umupaka w’u Rwanda n’u Burundi wo uzafungurwa bigenze gute?

Gufungura umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi nabyo byaba ari byiza. Abanyarwanda n’Abarundi ni abavandimwe kuva cyera kandi ubuhahirane bwabo nabyo bumaze igihe.

Umubano w’ibi bihugu bituranyi waje mo igitotsi gikomeye ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gucumbikira abantu bashatse guhirika ubutegetsi bw’uwahoze ayobora u Burundi Pierre Nkurunziza.

Ndetse abategetsi b’u Burunidi batangaje kenshi ko kugira ngo umubano w’ibihugu byombi uzongere ube mwiza ari ngombwa ko u Rwanda rusubiza u Burundi umusirikare witwa Gen Godefroid Niyombare buvuga ko u Rwanda rucumbikiye.

U Rwanda rwo rushinja u Burundi gushyigikira abarurwanya, bukabaha aho bitoreza, ni ukuvuga k’ubutaka bw’u Burundi.

Ibyo u Rwanda ruvuga byemezwa na bamwe mu barwanyi bafashwe n’inzego z’umutekano bakagezwa mu nkiko z’u Rwanda.

Biyemereye ko bakoranaga n’abayobozi mu nzego z’umutekano na Politiki mu Burundi kugira ngo bahunganye umutekano w’u Rwanda.

Mu minsi micye ishize hari intambwe yatewe ituma hari bamwe bavuga ko n’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi waba uri hafi gufungurwa.

Babishingiraga ku ntumwa ya Perezida w’u Burundi yaje mu Rwanda izaniye Perezida Paul Kagame ubutumwa yagenewe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye uyobora u Burundi.

Nta makuru arambuye kuri ubu butumwa yatangajwe.

N’ubwo bigaragara ko hari intambwe iri guterwa ngo umubano hagati ya Kigali na Gitega ube mwiza, inzego z’ububanyi n’amahanga z’ibihugu byombi zumvikana zisa n’izivuga ko hakiri byinshi byo gukorwa.

Ubwo yaganiraga n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Burundi Albert Shingiro yavuze ko ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko umubano w’ibihugu byombi urimo kuzahuka.

Ariko yongeraho iyi nteruro ati: “Igisigaye ni ukudushyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bari ku butaka bw’u Rwanda, naho ubundi izindi ntambwe zose zaratewe.”

U Rwanda rwo ruvuga ko icyo rwakoze ari ukwakira impunzi nk’uko amategeko mpuzamahanga abisaba.

U Burundi mu mvugo za Perezida Evariste Ndayishimiye, bwakomeje gukoresha amagambo akomeye ku Rwanda, buvuga ko ari igihugu cy’icyiyorobetsi.

Byageze aho muri Gicurasi 2020 Ingabo z’u Rwanda zarasanye n’iz’u Burundi, nyuma y’uko abarobyi bo muri icyo gihugu binjiye mu mazi yo ku ruhande rw’u Rwanda.

Umusirikare w’u Burundi witwa Adjudent Nitunga Jonathan yahasize ubuzima.

Nyuma y’urugendo rwo kugerageza kuzahura umubano, ku wa 20 Ukwakira 2020 Minisitiri Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we Amb. Albert Shingiro, ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.

Ni inama yabaye ku cyifuzo cy’u Burundi, hasuzumwa uko umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze n’uburyo bwo kuwusubiza ku murongo.

Icyo gihe Minisitiri Biruta yagize ati “Twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byacu ube waba mwiza, ari nayo mpamvu nemeye n’ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, ku matariki tuzumvikanaho.”

Urwo rugendo rwa Minisitiri  Biruta mu Burundi ruracyategerejwe!

Mu kiganiro yagiranye na RBA mu ntangiro za Nzeri, 2021, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari ubushake bwo kuzahura umubano ku bihugu byombi.

Yaravuze ati: “Ku Burundi, turashaka guteza imbere umubano wacu n’u Burundi kandi u Burundi burabikeneye ku byo tumaze kubona, ba Minisitiri bacu, abayobozi b’inzego z’umutekano, bahuye inshuro zitandukanye, bakomeje guhura, ndatekereza ko ibintu birimo kumera neza kandi dushaka ko biba byiza kuko biri mu nyungu z’u Burundi no mu nyungu z’u Rwanda, kandi ndatekereza ko turi mu nzira nziza.”

Ubwo ku wa 1 Nyakanga u Burundi bwizihizaga isabukuru w’imyaka 59 y’Ubwigenge, Perezida Kagame yohereje Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente mu birori byabereye muri Stade Ingoma mu murwa mukuru Gitega.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ku Barundi benshi “ni nk’igitangaza babonye, mu gihe hari hashize iminsi turimo kurebana nabi.”

Mu Kirundi umubano umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi bawise “kubyaruzanya.”

Mu buryo buvunaguye, gufungura umupaka wa Gatuna bifite ikintu kinini bivuze ariko nk’uko Mukuralinda yabivuze ni ibyo kugenzamo macye.

Ku rundi ruhande, hagomba no kurebwa icyakorwa ngo n’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ufungurwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version