CHOGM Yahawe Itariki Nshya

Perezida Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland, bemeje ko inama y’abakuru b’ibihugu na guverinoma bigize uyu muryango izwi nka CHOGM, izabera i Kigali mu cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022.

Iyi nama yagombaga kuba kuva ku matariki ya 21-26 Kamena 2021, iza gusubikwa kubera izamuka ry’ubwandu bwa COVID-19. Yari inshuro ya kabiri isubitswe.

Iyi nama ubundi iba buri myaka ibiri, ariko kubera gusubikwa, iheruka kubera i London mu 2018.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye guha ikaze abazitabira CHOGM i Kigali, ikazaba mu buryo butekanye.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Imyaka ibiri ishize yatugaragarije ko ubu dufite aho duhurira kurusha uko byahoze ndetse ko tugomba gufatanya kugira ngo tugere ku musaruro ufatika kandi urambye twifuza.”

“Inama yari itegerejwe cyane izaba ari umwanya mwiza wo guhurira hamwe ngo dushakire umuti ingorane zatewe n’icyorezo cya COVID-19 no kubakira ku ikoranabuhanga rishya n’amahirwe y’ubukungu mu gukemura ibindi bibazo bibangamiye abaturage bacu.”

Patricia Scotland na we yavuze ko ashimishijwe no kuba iyi nama igiye guterana, cyane ko ibibazo byugarije ibihugu bishobora kubonerwa umuti ari uko byicaye hamwe.

Muri iki gihe cy’icyorezo, inama za Commonwealth zagiye zikorwa ku nzego zitandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yakomeje ati “Iyi izaba ari CHOGM ya mbere ibereye muri Afurika nyuma y’imyaka isaga cumi, nkaba nshima Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda ku bwitange bagaragaje mu gutegura CHOGM ntangarugero muri Kigali.”

Mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo gusubika iyi nama mu 2020, Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, Clare Akamanzi, yari yavuze ko yitezwemo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700.

Icyo gihe byatangajwe ko ibikorwa by’iyi nama bizabera mu Intare Conference Arena, Serena Hotel, Ubumwe Grande Hotel, Kigali Conference and Exhibition Centre na Kigali Convention Centre izakira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Commonwealth igizwe n’ibihugu binyamuryango 54. U Rwanda rwinjiyemo mu 2009.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version