Leta zunze ubumwe za Amerika nk’Umuhuza hagati ya Kigali na Kinshasa yatangaje ko Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi bazahurira i Washington Tariki 13, Ugushyingo, 2025.
Ubusanzwe byari biteganyijwe ko baba barahuye muri uku kwezi k’Ukwakira, 2025 bagasinya inyandiko irimo amasezerano ya burundu yo guhagarika intambara iri mu Burasirazuba bwa DRC.
Nyuma byaje kudakunda bitewe ahanini n’uko Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ku munota wa nyuma, yazanye amananiza yatewe no kwanga gusinya inyandiko y’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu yagombaga gusinywa ikabona kohererezwa Tshisekedi nawe akayisinya.
Perezida Tshisekedi yabwiye abari baje kuyisinya ko bakwitahira, bakabivamo!
Ikindi Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga, ni uko hari ibindi byazitiye imigendekere myiza y’iyi dosiye birimo no kugenda biguru ntege mu kwambura FDLR intwaro bityo n’u Rwanda narwo rukabona gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi.
Uku gutinda gutunganya ibyo byose niko kwatumye Perezida Trump atangaza indi tariki nshya yo guhura hagati ya Paul Kagame uyobora u Rwanda na Félix Tshisekedi uyobora DRC.
Jeune Afrique yanditse iti: “ Nubwo nta ntambwe ikomeye cyane iraterwa mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro y’i Washington, biragaragara ko Perezida Trump atacitse intege. Ubu yashyizeho itariki nshya Abakuru b’ibihugu byombi bazahuriraho.”
Africa Intelligence nayo yemeje ko amakuru ifite avuga ko Abakuru b’ibihugu byombi bazahura tariki 13, Ugushyingo, 2025.
Minisitiri Nduhungirehe ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda yabwiye kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko DRC ari yo ituma ibintu bidindira.
Ati: “ Abahagarariye Congo ntiwamenya niba baza baganirijwe ku bukubiye mu masezerano kuko baza bavuga ibindi. Nk’ubu muri iyi mishyikirano iheruka, usanga nka Jenerali uhagarariye Délegation ya Congo avuga ko FDLR itabaho, ko nta kibazo iteje u Rwanda, ndetse ko iyo aza kuba ari we ubwe wari uhagarariye Congo mu masezerano y’i Washington atari kuyashyiraho umukono.”
Ku byerekeye amasezerano y’ubukungu, avuga ko u Rwanda na DRC baganiriye kuri buri ngingo iyagize, bazumvikanaho ariko, nk’uko akomeza abivuga, bwarakeye bagiye kuyashyiraho umukono ngo abone kujya kwa Perezida Tshisekedi we ahita atanga itegeko ko itsinda rya DRC ritayasinya.
Mu ntangiriro z’Ukwakira, 2025 Géneral Major Sylvain Bomusa Efomi Ekenge uvugira ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, yasohoye itangazo risaba abarwanyi bose ba FDLR gushyira intwaro hasi bakishyira mu maboko y’ingabo cyangwa mu ya MONUSCO.
Hari abafashe iri tangazo nka ‘nyirarureshwa’ kuko nk’uko Dr. Ismael Buchanan yabibwiye Taarifa Rwanda, byagora cyane DRC kwitandukanya n’abantu yamaze imyaka myinshi ikorana nabo.
Ni imikoranire yatumye bamwe mu bagize FDLR bahinduka abaturage ba DRC, bafata amazina n’ibindi biranga abatuye iki gihugu.
Hari n’inkuru ya Radio Okapi nayo yabyanditse muri uwo mujyo, ivuga ko n’amafaranga yo gushakisha abo bantu binyuze mu bikorwa bya gisirikare nayo ntayo.
Kugeza ubwo iyi nkuru yatambukaga, nta kintu kigaragaza ko DRC iri guhiga cyangwa izahiga FDLR cyari cyagaragaye ahubwo amakuru avuga ko ingabo zayo zikomeje kwisuganya ngo zirwane na AFC/M23 iri kurya isataburenge umujyi wa Uvira.
FARDC kandi iravugwaho gukorana cyane n’ingabo z’Uburundi ziherutse kongererwa umubare w’izikorera mu Burasirazuba bwa DRC .


