Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guinea-Bissau: Haburijwemo Coup d’Etat
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Guinea-Bissau: Haburijwemo Coup d’Etat

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 December 2023 9:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umaro Mokhtar Sissoco Embaló
SHARE

Perezida wa Guinea Bissau yatangarije BBC ko amasasu aherutse kuvugira mu murwa mukuru yari ay’abantu bashakaga guhirika ubutegetsi ariko biranga.

Byabaye ku wa Gatanu ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga yigaga ku bidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindafurikire y’ikirere yaberaga i Dubai.

Perezida Umaro Sissoco Embaló yabwiye BBC ko ababikoze bazahura n’akaga.

Kugeza ubu hari umusirikare wafashwe, akaba akekwa kuyobora agatsiko k’abasirikare bashakaga kubohoza umwe mu bayobozi ufunzwe.

Abasirikare barinda Umukuru w’igihugu bafashe abasirikare barashe ariya masasu, babafata batarisuganya ngo basubire mu bigo byabo.

Abaminisitiri babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kuba ibyitso.

Abo ni Minisitiri w’imari witwa Souleiman Seidi n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri witwa António Monteiro.

Abo bagabo kandi bari bamaze igihe bakurikiranyweho gukura miliyoni $10 (angana na miliyoni £8) mu kigega cya Leta.

Guinea-Bissau imaze igihe ivugwamo abantu bashaka guhirika ubutegetsi ariko imigambi yabo igapfuba.

Muri Gashyantare 2022 Perezida Embaló yatangaje ko nabwo hari abashatse kumuhirika birapfuba.

Amasasu yamaze amasaha ane avuga ahitana abantu 11.
Ubuyobozi bwatangaje ko ayo masasu yari ay’abacuruza ibiyobyabwenge bari bahanganye n’abashinzwe umutekano.

Guinea-Bissau yabonye ubwigenge mu mwaka wa 1974 ibwatse Portugal yari yarakolonije.

Ifoto: Perezida Embalo

TAGGED:AbasirikareCoupEmbalofeaturedPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article u Rwanda Rwasohoye Inkoranya Y’Ururimi Rw’Amarenga
Next Article Abasirikare Ba Mbere Ba EAC Bavuye I Goma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasana Alfred Wari Ambasaderi Mu Buholandi Yagizwe Senateri

RIB Yafunze Uwasabaga Abantu Kujyana Amafaranga Mu Rusengero Ngo Bakubirwe

Ubusugire Bw’Igihugu Bushingiye No Kubo Mufatanya- Kagame

Ubufaransa Bugiye Gukoresha Inama Ku Mutekano Mu Karere

Ubuyapani: Bwa Mbere Umugore Yabaye Minisitiri W’Intebe 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Indonesia, Azerbaijan Na Pakistan Mu Biganiro Na Amerika Byo Kohereza Ingabo Muri Gaza

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwanze Icyifuzo Cya Israel

Rwanda: Uruganda Rutunganya Imiti Ivuye Mu Rumogi Rugiye Kuzura

Kayonza: Imvura Yishe Batandatu Biganjemo Abana

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Hakenewe Miliyari $ 50 Zo Gusana Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Na Uganda Biyemeje Kongera Imbaraga Mu Bucuruzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwamagana: Uruganda SteelRwa Rukomeje Kuba Ikibazo Ku Buzima Bw’Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ku Manywa Y’Ihangu Bibye Inzu Ndangamurage Ya Mbere Ikomeye Ku Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?