Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko guhera tariki 02, Mutarama, 2025 ingabo ze zizarasa abacanshuro b’Abazungu bakorera mu bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho Uganda yohereje abasirikare bayo.
Uganda ifite abasirikare babarirwa mu bihumbi yohereje muri kiriya gihugu ngo bagifashe kurwanya ADF.
General Muhoozi yanditse kuri X ko ari gutanga umuburo wa nyuma kuri abo bacanshuro, ababwira ko bakwiye kureka ibyo barimo niba bashaka amahoro.
Kuri X yatangaje ati: “ Ubu ndaburira bwa nyuma abacanshuro b’Abazungu bakorera mu bice ingabo zanjye zirimo ko bakwiye kubicamo. Guhera tariki 02, Mutarama, 2025 tuzatangira kubagabaho ibitero”.
Abo bacanshuro bamaze igihe kirekire bakorana n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu ntambara zirwana na M23.
Hari amakuru avuga ko Muhoozi ateganya kuzajya muri DRC kuganira na Perezida Tshisekedi ku ngingo y’uburyo yaganira na Perezida Kagame ngo amahoro asagambe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.