Gukina Kw’Abana Si Uguta Igihe

Umusuwisi wari umuhanga cyane mu miterereze ya muntu witwaga Jean Piaget ( amazina ye yose ni Jean William Fritz Piaget)  yanditse inyandiko abahanga mu mikurire n’imiterereze y’abana baheraho biga akamaro ko gukina mu mibereho yabo.

Piaget( yavutse taliki 9, Kanama,1896 apfa taliki 16, Nzeri, 1980)  mu mwaka wa 1934 yavuze ko uburezi buhawe abana ari bwo ntandaro y’uko ibihugu bazakuriramo bizamera, kwaba kwiza cyangwa kubi.

Muri icyo gihe yari ayoboye ikigo mpuzamahanga kiga ku burezi kitwa International Bureau of Education.

Amahame yatangije mu kumenya abana no kubigisha binyuze mu mikino nubu aracyakurikizwa mu mashuri menshi yigisha inderabarezi.

- Kwmamaza -
Jean Piaget

No mu Rwanda ubu buryo burakoreshwa.

Akenshi usanga ababyeyi bataramenya ko iyo abana bari gukina baba bari kwiga ibintu by’ingirakamaro ku mikurire yabo n’imibanire myiza na bagenzi babo.

Abenshi mu babyeyi bo mu cyaro kandi batize bumva ko umwanya umwana amara akina uba ari impfabusa, ko ibyiza ari uko yajya gutashya inkwi, kuvoma, guca icyarire, kuragira ihene no kwirukana inyoni mu mirima y’umuceri cyangwa iy’ibigori.

Kuri bo, gukina kw’abana ni ukuba inkorabusa itazagira icyo yimarira.

Imvumvire nk’iyi akenshi iterwa n’uko abo babyeyi nabo baba barakuze ari uko bafatwa.

Birashoboka ko ari naho Abanyarwanda bakuye umugani w’uko ‘umwana umurinda inzara utamurinda umurimo’.

Bemera ko umwana nta kindi aba akora, bityo ko kuba bamutuma ngo akore akarimo runaka nta kibazo kirimo.

Ni byo koko abana bakwiye gukora imirimo itabavuna kandi igendanye n’ikigero cy’imyaka yabo.

Ariko bakwiriye no guhabwa umwanya uhagije wo gukina na bagenzi babo kuko, binyuze mu mikino, nibwo bamenya amagambo mashya, bamenya uko iyo umuntu agiranye n’undi amakimbirane bayakemura ndetse bituma n’imibiri yabo igakomera.

Imikino y’abana ibamo ibyiciro bitandukanye bitewe n’imyaka bafite, aho baba n’igitsina cyabo.

Abana bato bakunze gukina kwihishanwa, abafite imyaka yisumbuyeho b’abahungu bagakina umupira w’amaguru cyangwa gusiganwa mu gihe bashiki babo bo bakina iyitwa ‘Saye’ cyangwa indi wakwita iya gikobwa.

Buri mwana aho ava akagera yishimira gukina.

Mu mijyi ho bakina akenshi ibijyanye n’ikoranabuhanga cyangwa ubundi bumenyi kuko usanga bakina imikino ifitanye isano n’ikoranabuhanga, abandi bagakina ibyo guterateranya utuntu runaka tukavamo ikintu kigaragara( puzzle), hakaba n’abakina umukino bita ‘dames’.

Umwe mu miryango itari iya Leta ukorera mu Rwanda ariko ukaba mpuzamahanga VSO( Voluntary Service Overseas) uvuga ko Abanyarwanda bakwiriye kongererwa ubumenyi mu kumva ko gukina kw’abana atari uguta igihe.

Sarah uyobora umushinga wa VSO wo guteza imbere ibyo kwigishiriza abana mu mikino bise ‘Twigire mu mikino’ avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo ruzamure uburezi bw’abana ku mashuri ariko ko hakwiriye kongerwa ubukangurambaga mu babyeyi aho abana baturuka.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku kamaro ko gukoresha imikino mu kwita ku mikurire n’imitekerereze y’abana, Sara yagize ati: “ Muri rusange ababyeyi n’abarezi bakwiye gukomeza kwibutswa akamaro k’imikino mu mibereho y’abana, ntibayifate nk’aho ari ikintu gituma bata igihe”.

Ibi kandi abihuriraho na Nyungo Yona ukora mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku bana, UNICEF-Ishami ry’u Rwanda.

Nyundo avuga ko abana aho bari hose bafite uburenganzira bwo gukina mu buryo buhuje n’imyaka yabo, buhuje n’imibereho yabo kandi butekanye.

Yona Nyundo

Ashima ko yaba VSO  yaba na Guverinoma y’u Rwanda bose bakorana mu nyungu z’umwana.

Ku rundi ruhande, asaba ababyeyi kongera umwanya baha abana babo ngo bakine.

Hagati aho taliki 11, Kamena ku isi hazatangizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe imikino y’abana, bise International Day of Play.

Mu Rwanda uzizihirizwa i Gasanze ni mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Umushinga ‘Twigire mu Mikino’ wa VSO uzakorera mu Turere 30, ukorerwe ku banyeshuri 2,000 n’abarimu 3,000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version