Gukingira COVID-19 Abarengeje Imyaka 18 Mu Mujyi wa Kigali Byasubukuwe

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu izasubukura ibikorwa byo gutanga urukingo rwa mbere rwa COVID-19 mu Mujyi wa Kigali, ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura.

Iyi minisiteri yaherukaga gutangaza ko guhera ku wa Gatandatu tariki ya 28 Kanama 2021, mu Mujyi wa Kigali hazakomeza gukingirwa gusa abafata urukingo rwa kabiri, abafata urwa mbere bakazamenyeshwa igihe gahunda izakomereza.

Icyo gihe yagize iti “Iyi mpinduka itewe n’uko ibyiciro by’abaturage b’Umujyi wa Kigali byari biteganyijwe gukingirwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri bitabiriye cyane, ku buryo imibare yateganywaga gukingirwa buri munsi yikubye inshuro zirenze ebyiri.”

Nubwo byari byasubitswe mu Mujyi wa Kigali, byakomeje mu turere twinshi hirya no hino mu gihugu, ku buryo ku wa Gatandatu hakingiwe 51.781, ku Cyumweru hakingirwa 12,902 naho ku wa Mbere hakingirwa 12,159 bahawe urukingo rwa mbere rwa COVID-19.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Kabiri Minisiteri y‘Ubuzima yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu isubukura gutanga urukingo rwa mbere mu Mujyi wa Kigali.

Yagize iti “Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha abatuye Umujyi wa Kigali ko ibikorwa byo gutanga doze ya mbere y’urukingo rwa COVID-19 ku bantu bafite imyaka 18 kuzamura, bizasubukurwa ku wa Gatatu tariki 01 Nzeri 2021.”

“Abaza guhabwa urukingo barasabwa kugera ahakingirirwa bitwaje ibyangombwa bibaranga.”

Biteganywa ko buri munsi hazajya harara hatangajwe site z’ikingira zizifashishwa ku munsi ukurikira.

Abakingirwa bajya ku bigo nderabuzima, uretse abasheshe akanguhe n’abafite impamvu zituma batabasha kugera aho bakingirirwa.

Kugeza ubu abantu bamaze gukingirwa mu Rwanda ni miliyoni 1.5, harimo abasaga ibihumbi 631 bahawe inkingo ebyiri ziteganywa.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko inkingo zirimo gutanga umusaruro, ku buryo abantu baremba n’bahitanwana COVID-19 bagenda bagabanyuka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version