Abantu Babiri Bakurikiranyweho Kunyereza Imisoro Irenga Miliyoni 40 Frw

Aba bagabo bitanye ba mwana

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho guhimba imashini zisohora inyemezabuguzi z’ikoranabuhanga zimenyerewe nka EBM, bakazifashisha mu mugambi wabafashije kunyereza imisoro irenga miliyoni 40 Frw.

Abo bagabo babiri ntibavuga rumwe kuri icyo cyaha bakurikiranyweho.

Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ko yari asanzwe akora akazi ko gufungura ibigo by’ubucuruzi kuri internet, akabifungura biri kumwe na ‘EBM yabyo.’

Ati “Abacuruzi bampamga nomero z’irangamuntu nkagenda nkabafungurira kampani zikazana na EBM zazo, nkazibaha. Uyu munsi kuba mpagaze hano ni uko nafashwe nari ngiye gufungura indi kampani y’umucuruzi turi kumwe hano. Yari iya gatatu nari ngiye kumufungurira.”

- Advertisement -

Mu mizo ya mbere ngo yazifunguraga azi ko ari ibigo by’ubucuruzi, atazi ko ari ibyo abantu bakoresha ngo babone za EBM z’inkorano, zitagira aho zanditse.

Yemeza ko yaje gutungurwa no gusanga bya bigo yafunguye nta hantu byasoreraga Leta.

Yatangaje ko ibyo akazi ko gufungura biriya bigo yabitangiye muri uyu mwaka muri Werurwe 2021, kandi ngo yakoranaga n’umugabo bafatanywe.

Uwo avuga ko ari Sebuja ariko yamwihakanye.

Uwo mugabo ufite iduka ry’ibikoresho by’ubwubatsi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko uyu umushinja ubutekamutwe atari umuntu basanzwe baziranye, ahubwo yari umukiliya we usanzwe.

Ngo baraganiriye amubwira ko hari fagitire ajya asagura, ko bavugana akajya agira izo amuhaho, akazimenyekanisha bakamugabanyiriza imisoro.

Ati “Nta bundi buryo twigeze dukoranamo na we. Twakoranye gutyo, akaza akampa izo fagitire. Twakoranye nk’ibihembwe bitatu ariko sinibuka amafaranga ayo ariyo, ariko wenda ashobora kugera muri miliyoni 40 Frw.”

Avuga ko atigeze ategeka uriya mugabo ngo ajye akorana na we mu buryo buhoraho.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissionner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko ibyo bariya bacuruzi bakoze bidakwiye, kandi n’abandi bibwira ko banyereza imisoro ntibafatwe, bibeshya.

Ati “Twe nka Polisi kimwe mu byo dushinzwe ni ugushaka amakuru tukayasesengura, twasanga atuzuye tugashakiraho andi kugeza igihe tuzafata umuntu dukurikiranyeho icyaha. Abibwira ko bazakora ibyaha bakihisha ubuziraherezo, nta shingiro bafite.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version