Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gukingira COVID-19 Byageze Muri Za Gare No Mu Mashuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Gukingira COVID-19 Byageze Muri Za Gare No Mu Mashuri

admin
Last updated: 16 November 2021 9:43 am
admin
Share
SHARE

Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukingira COVID-19, imbaraga zerekejwe ahantu hahurira abantu benshi nko muri za gare zitegerwamo imodoka no mu mashuri, kugira ngo hatagira ucikanwa.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, umuntu wese ufite imyaka 18 kuzamura wacikanywe no guhabwa urukingo rwa COVID-19, “ashobora gukingirwa muri gare ya Nyabugogo, Nyarugenge, Nyanza, Remera na Kimironko.”

RBC kandi yatangaje ko mu gihugu hose, guhera uyu munsi tariki 16 kugeza kuri 21 Ugushyingo 2021 igiye gutangira gukingira abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza bagejeje igihe.

Iti “Abazakingirwa ni abafite imyaka 18 kuzamura. Abaganga bazajya babasanga ku bigo byabo cyangwa kaminuza zabo ndetse bakazajya babimenyeshwa mbere.”

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gutangaza ko abarenga 50% by’abaturage bafite imyaka 18 kuzamura mu Rwanda bamaze kubona doze imwe y’urukingo rwa COVID-19.

Intego ni ugukingira 60% mu buryo bwuzuye mu mwaka wa 2022.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yo kuri uyu wa Mbere igaragaza ko abamaze guhabwa urukingo rwa mbere mu Rwanda ari 5,007,584 mu gihe abahawe inkingo ebyiri ari ari 2,747,616.

TAGGED:COVID-19featuredGareGukingiraInkingoKigaliRBC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Niyonzima Olivier Yahagaritswe Mu Ikipe y’Igihugu
Next Article Mango Telecom Irashinjwa Kwirukana Umukozi Azira Ko ‘Atwite’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?