Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gukorana N’Abandi Biteza Imbere Bose-Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gukorana N’Abandi Biteza Imbere Bose-Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 October 2021 7:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye igihembo u Rwanda rwahawe kubera umuhati rwashyize kandi rugishyira mu kurwanya cancer. Yabwiye abateguye ririya rushanwa ko kuba Rwanda rwarageze ku byiza rushimirwa muri iki gihe byaturutse mu gukorana n’abandi.

Kuri Perezida Kagame, gukorana n’abandi ni intangiriro ikomeye yo kugera kuri byinshi.

Igihembo u Rwanda rwatsindiye kitwa The Outstanding Contribution to Cancel Control Award kigenwa n’Ikigo mpuzamahanga kigamije gukumira ibitera cancer kitwa Union of International Cancer Control kiyoborwa na Prof Anil D’Cruz .

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati: “ Ndabashimiye kuba mwarahaye agaciro umuhati u Rwanda rwashyizemo mu gukumira cancer. Ubufatanye ni ingenzi, iyo tudakorana n’abandi ntacyari gukunda muri uru rugamba rwo guhangana n’iriya ndwara.”

Yashimiye umuyobozi ucyuye igihe w’uriya muryango mpuzamahanga wo kurwanya Cancer igikomangoma cy’ubwami bwa Jordania, Dina Mired kubera ubuyobozi yagaragaje mu gihe amaze awuyobora.

Umukuru w’Igihugu yavuze iyo cancer zitakumiriwe hakiri kare, ngo zibonerwe imiti izivura hakiri kare, iyo zikuze zikagera kure kuzivura bigorana cyane kandi bigahenda.

Hari n’aho usanga ibihugu nta miti cyangwa ubundi buryo bwo kuzivura bifite bityo abaturage babyo bakahagwa.

Ku byerekeye u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko rwo rwahisemo gukoresha ubushobozi bucye rufite, rushyiraho uburyo bwo gukangurira abaturage kwirinda ibitera cancer no  kuyipimisha hakiri kare, ndetse hashyirwaho n’uburyo bwo kunganira abayirwaye mu kubona imiti.

Cancer zikunze kuboneka mu Rwanda ni cancer y’ibere na cancer ifata ubugabo.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwashyizeho Politiki y’ubuzima yo kwita ku babyeyi bagisama kugeza babyaye ndetse no kwita ku bana bakiri mu nda, bavuka kuzamuka kugeza bagize imyaka itatu.

Abahanga bavuga ko umwana witaweho neza haba mu mirire no mu byiyumvo, agira imyaka itatu afite ibikenewe byose bizamufasha mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwe.

Kagame yamenyesheje abari bamuteze amatwi ko Abanyarwandakazi bakingiwe virus yitwa Human papillomavirus (HPV) ku kigero cya 97%.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’ikigo kitwa Mayo Clinic kizobereye mu by’ubuvuzi, virus zose za HPV ntizishobora gutera cancer ariko hari iziyitera.

Ziri mu moko menshi kandi n’ubwo hari izidatera cancer ariko hari izindi ziyitera cyangwa zikangiza bimwe mu bice bigize imyanya myibarukiro y’abari n’abategarugori.

Kubera izi mpamvu, ni ngombwa ko abakobwa n’abagore bakingirwa virus itera iriya ndwara.

Ni virus zandurira mu mibonano mpuzabitsina yakozwe kenshi umuntu akiri muto nk’uko Mayo Clinic yabyanditse ku rubuga rwayo.

Ku byerekeye umuhati u Rwanda rwashyize mu kurwanya cancer n’izindi ndwara ziterwa na virus, Perezida Kagame yavuze ko rwanakoze uko rushoboye rushakira abaturage barwo imiti ya hepatitis C.

Avuga ko igihugu cyatangije gahunda yo gusuzuma abarwaye iriya ndwara ku rwego rw’igihugu mu mwaka wa 2018, kandi ngo byakorewe ku baturage bagera kuri miliyoni eshanu.

Abo byagaragaye ko bayanduye bahawe imiti ku buntu.

Ibi kandi byanakozwe kuri hepatitis B.

Mu zindi ntambwe u Rwanda rwateye mu guhashya cancer harimo iy’uko rwubatse Ikigo Rwanda Cancer Center.

Ikigo cy’u Rwanda kita ku barwaye Cancer kiri i Butaro muri Burera

Ni ikigo kivura abarwayi ba cancer, aho baba baturutse hose.

Umukuru w’igihugu yavuze ko kiriya kigo cyabaye igisubizo ku Banyarwanda bajyaga hanze kuhivuriza iriya ndwara.

U Rwanda rukora n’umuti witwa Morphine ufasha abarwanyi ba cancer bageze aharindimuka kutumva ububabare.

Morphine  ni umuti ukorwa mu kimera kitwa papaver sommiferum. Umurwayi ashobora kuwunywa cyangwa bakawumutera.

Papaver sommiferum ifitanye isano ya hafi n’ikiyobyabwenge kitwa Opium gikunze guhingwa cyane muri Afghanistan.

Iyo morphine igeze mu mubiri ikora ku bice byo hagati  by’ubwonko( Central Nervous System) bishinzwe gutanga igisubizo ku bubabare ugatuma igisubizo butanze kibuza umuntu kumva bwa bubabare.

Morphine ni umuti uvanwa mu kimera utuma umuntu atumva ububabare

Ibindi Perezida Kagame yagarutseho mu muhati w’u Rwanda mu  kurwanya cancer harimo no kubaka ibitaro by’abarwaye cancer biri mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yashimye  inshuti z’u Rwanda zarufashije mu kubyubaka  harimo Dr Paul Farmer aboneraho no gutangaza ko mu mwaka wa 2022 mu Rwanda hazatahwa Ikigo Nyafurika gishinzwe ubushakashatsi kuri cancer zifata imyanya y’urwungano ngogozi kitwa Africa Training Center of The Institute for Research of Digestive Cancers.

Iki kigo cyizubakwa k’ubufatanye bw’Umufaransa Prof Jacques Marscaux, uyu akaba ari umwe mu bahanga kabuhariwe ku isi mu  kubaga cancers zifata urwungano ngogozi.

Perezida Kagame yashimye abari bamuteze amatwi ababwira ko igihembo bahaye u Rwanda kizarubera umusemburo wo gukomeza mu nzira rwahisemo yo kurinda ubuzima bw’abarutuye .

TAGGED:BureraButaroCancerfeaturedIkigoImitiKagameUbwami
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afurika Y’Epfo Yatanze Icyizere Kuri Viza Zikomeje Kugorana Ku Banyarwanda
Next Article Ligue 1 Uber Eats Yatangiye Kwagurira Ibikorwa Byayo Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?