Rayon Sports Yongereye Amasezerano Na Skol Kuri Miliyoni 600 Frw

Ikipe ya Rayon Sports yongereye amasezerano n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Skol Brewery Limited afite agaciro karenga miliyoni 200 Frw ku mwaka, mu gihe cy’imyaka itatu.

Ayo masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kane hagati ya perezida w’umuryango Rayon Sports Uwayezu Jean Fidèle n’umuyobozi wa Skol Ivan Wulffaert.

Uwayezu yavuze ko ari ikintu cyiza kongera aya masezerano yasinywe bwa mbere mu 2014, akaba amaze imyaka itandatu.

Ati “Twishimiye ko ubu bufatanye bugiye gukomeza kugera mu mwaka w’imikino wa 2022/2023. Tukaba twishimiye kubamenyesha ko bukubiyemo ibice bigera kuri bitatu, amafaranga, ibikoresho by’ikipe n’ibikorwa remezo bizakoreshwa n’ikipe ya Rayon Sports F.C.”

- Advertisement -

Ibikorwa remezo Rayon Sports izajya ihabwa birimo ikibuga cy’imyitozo n’amacumbi y’abakinnyi hamwe n’imyenda izajya ihabwa ikipe.

Wulffaert yavuze ko igihe bamaze bakorana na Rayon Sports cyaranzwe n’ibyiza byinshi birimo igikombe cya shampiyona iyo kipe yatwaye, hakabamo n’ibibi birimo icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse imikino n’utubari urwo runganda rwungukiragamo cyane.

Gusa ngo mu biganiro impande zombi zagiranye, Skol yasanze ikwiye gukorana n’ubuyobozi bushya bw’Umuryango wa Rayon Sports.

Ati “Twakomeje ibiganiro, tuza kwemeranya n’ubuyobozi bushya kongera bigaragara inkunga duha ikipe, aho inkunga yacu ibarirwa mu gaciro karenga miliyoni 200 Frw ku mwaka, igice kinini kiri mu mafaranga, ikindi kiri mu bindi.”

Amafaranga azajya atangwa azifashishwa cyane mu mishahara y’abakinnyi, kugura abakinnyi bashya n’ibindi.

Byitezwe ko Rayon Sports izajya ihabwa miliyoni 120 Frw ku mwaka, andi mafaranga akagenda mu bikoresho birimo imyambaro izajya itangwaho hafi miliyoni 25 Frw.

Ayo mafaranga aruta 640.000.000 Frw Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, riheruka gusinyana na BRALIRWA mu gihe cy’imyaka ine, azatuma shampiyona y’u Rwanda yitirirwa ikinyobwa cya Primus.

Uwayezu Jean Fidèle n’umuyobozi wa Skol Ivan Wullfaert nyuma yo gusinya amasezerano

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version