Guma Mu Rugo Na Guma Mu Karere Byakuweho

Inama y’abaminisitiri yemeje ingamba nshya zo gukumira ikwirakwira rya COVID-19, aho guma mu rugo yaherukaga gushyirwaho mu Mujyi wa Kigali n’Uturere umunani yakuweho.

Imyanzuro yafashwe kuri uyu wa Gatanu igomba gutangira kubahirizwa guhera ku itariki ya mbere kugeza ku ya 15 Kanama 2021, irimo ko Gahunda ya Guma mu Rugo ivanyweho mu Mujyi wa Kigali no mu Turere twa Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Nyagatare, Rubavu, Rwamagana na Rutsiro.

Guhera kuri iriya tariki ingendo zirabujijwe guhera saa kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo.

Indi ngingo ikomeye yafashwe ni uko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse n’Uturere tw’Igihugu zasubukuwe, uretse izo kujya no kuva mu Mirenge in muri Gahunda ya Guma mu rugo.

- Advertisement -

Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi bwa Leta no mu nsengero riremewe, ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 10 icyarimwe, kandi bakagaragaza ko bipimishije COVID-19 mu masaha 72 mbere y’icyo gikorwa.

Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba.

Amabwiriza akomeza ati “Ibiro by’Inzego za Leta n’iz’abikorera byemerewe kongera gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 15% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo.”

Ibikorwa by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo.

Gusa amateraniro rusange yose arabujijwe.

Inama zikorwa imbonankubone zasubukuwe, ariko umubare w’abitabira mama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye mama bose bagomba kugaragaza ko bipimishije COVID- 19.

Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara.

Abatwara bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.  Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku bun gihe.

Resitora zemerewe kongera gukora, ariko zizajya zitanga gusa serivisi ku batahana ibyo bakeneye.

Utubari twose tuzakomeza gufunga ndetse n’insengero zirafunze.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version