Perezida Kagame Yahaye Imbabazi Abagore 10

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko cyane cyane Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yaraye ahaye imbabazi abagore 10 bari barahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda. Hari izindi mfungwa 4781 nazo yababariye, zikaba zigomba guhita zifungurwa.

Kuba Perezida Kagame yahaye ziriya mfungwa imbabazi byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera, akaba n’Intumwa ya Guverinoma Johnston Busingye abinyujije kuri Twitter.

Perezida Kagame niwe wababariye bariya bagore n’abakobwa hamwe n’izindi mfungwa

Umukuru w’igihugu yaherukaga gutanga imbabazi ku bakobwa n’abagore bakuyemo inda bakabihamwa n’inkiko muri Gicurasi, 2020.

Icyo gihe yababariye abagore 50 bari barahamijwe kiriya cyaha n’inkiko.

- Advertisement -

Abagororwa 4781 baraye barekuwe bahawe imbabazi mbere y’uko igihano bari barakatiwe kirangira.

Baba basabwa gukomeza kwitwara neza bityo ntibabe bakongera gufungwa.

Nibyo abanyamategeko bita ‘release on parole’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version