Gusangira Ku Muheha Ni Umuco Ab’I Kayonza Bavuga Ko Batazacikaho

Mu Kagari ka Ruyonza mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza hari abaturage bavuga ko gusangira ku muheha ari kimwe mu byaranze Abanyarwanda babigira umuco bamwe baraze abandi. Nabo rero ngo ntibazawucikaho.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko gusangirira ku muheha ari imigirire ishobora guteza uburwayi abantu kubera ko  indwara  yo mu kanwa runaka arwaye ashobora kuyanduza mugenzi we binyuze k’ugusangirira ku muheha.

Zimwe mu ndwara abantu bashobora kwanduzanya binyuze mu gusangirira ku muheha harimo n’igituntu ndetse na COVID-19.

Ab’i Ruramira muri Kayonza bo bavuga ko kunywera mu gikombe cyangwa mu kirahure ari iby’abanyamujyi, ko bo bazakomeza gusangirira ku muheha kuko bibongeramo ubusabane kandi bikaba bidahabanye n’umuco.

- Advertisement -

Hari umwe muri abo baturage wabwiye umunyamakuru wa Radio TV 10 ati: “Ni wo muco wa cyera twasanze. Nta burwayi tujya twikanga mu cyaro. Uburwayi buba mu mujyi.”

Ngo nta muturage wishisha undi k’uburyo hari uwakwikanga ko yamwanduza indwara.

Ngo ubusanzwe umuntu asangira n’umuvandimwe we cyangwa inshuti ye k’uburyo adashobora kumugiraho impungenge ko yamwanduza indwara.

Icyakora ngo mu rwego rwo kwirinda ko hari uwabanduza aturutse ahandi, abo baturage bavuga ko nta muntu basomye ku rwagwa rwabo cyangwa ikigage batamuzi.

Hari uwagize ati: “Hano umuntu asangira na murumuna we cyangwa mukuru we. Hano ni umuryango turimo, umuntu uturutse ahandi ntabwo twamuhaho.”

Ngo uko iterambere u Rwanda rwazagira ryazaba  rimeze kose, ngo bazakomeza basangire ku muheha kuko ngo gusangira ari ‘umuco nyarwanda bakomeyeho.’

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwo busanga iyo myumvire ikocamye.

Jean Bosco Nyemazi uyobora aka Karere avuga ko abaturage bagombye guhindura uko bumva iyo ngingo kuko muri iki gihe isi itandukanye n’uko yahoze.

Ubu hari indwara zaduka kandi zigahinduka ibyorezo k’uburyo imyitwarire imwe n’imwe ikwiye guhinduka kugira ngo abantu batanduzanya.

Ati “Turabagira inama tubabwira ko iyo myitwarire ishyira ubuzima bwabo mu kaga, tunabasaba kudakomeza iyo myitwarire kuko kuba umuturage yumva ko yasangira na mugenzi we ku muheha, biba bisobanuye yuko usibye na COVID, n’izindi ndwara zandura ashobora kuzanduriramo.”

Ikibazo cy’abaturage basangirira ku muheha umwe, kiracyagaragara no mu bindi bice byo muri iyi Ntara y’Iburasirazuba, aho benshi bemeza ko badateze kubicikaho kuko ari umuco.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version