Abanyarwanda Ntibagomba Guheranwa N’Ibikomere By’Amateka- Min Gasana Ushinzwe Umutekano

Minisitiri Gasana Alfred ushinzwe umutekano mu Rwanda ubwo yatangizaga ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda yavuze ko kugira ngo ibyo Abanyarwanda bagezeho n’ibyo bateganya kuzageraho bizarambe, ari ngombwa ko birinda guheranwa n’ibikomere batewe n’amateka yabo.

Yabivuze ubo yatangizaga ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubudaheranwa by’ Abanyarwanda kwatangirijwe mu Karere ka Musanze.

Minisitiri Gasana yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kwemera guheranwa n’amateka mabi yaranze igihugu cyabo.

Ngo yari amateka ashingiye ku ivangura n’amacakubiri.

- Advertisement -

Gasana avuga ko ari ngombwa ko  abantu bakomeza gutera intambwe no kurushaho kubaka ubumwe bwabo no kwimakaza Ubunyarwanda bubahuza.

Ati: “Ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame bwatubereye isoko y’ubudaheranwa tugomba kubakiraho kugira ngo dukomeze dusigasire ibyagezweho mu rwego rw’ubumwe n’imibanire.”

Minisitiri w’umutekano mu Rwanda yasabye abaturage bari bamuteze amatwi n’Abanyarwanda muri rusange kudaha icyuho abifuza gusenya ubumwe bwabo kuko  bahora bashaka guhungabanya umutekano.

Yavuze ko ari ngombwa ku Banyarwanda guhora bari maso bakicungira umutekano, bakamenya gutanga amakuru y’icyo babonye bakakishisha, buri wese akabera mugenzi we ijisho kandi ubufatanye mu kubungabunga ibyo u Rwanda rwagezeho bugasagamba.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Alfred Gasana avuga ko ibikomere bishingiye ku mateka y’Abanyarwanda bikigaragara cyane cyane mu rubyiruko.

Imibare yigeze gusohoka mu bushakashatsi bw’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, mu mwaka wa 2018 yagaragaje ko indwara y’agahinda gakabije yiganje mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu rubyiruko muri rusange.

Aho Jenoside yabereye mbi cyane mu Banyarwanda ni uko ingaruka zayo zageze no ku bavutse yarahagaritswe.

Muri rusange Jenoside yajegeje Abanyarwanda mu ngeri zose.

Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ifatanyije n’izindi zirimo n’uy’umutekano basaba Abanyarwanda kujya bibuka ayo mateka ariko ntabaherane ngo bagume ku byabababaje aho gushaka ibyabashimisha mu nyungu z’igihugu.

Ni ngombwa ko Abanyarwanda bakomeza  kubaka ubudaheranwa n’ubushobozi bwa muntu bwo gukemura cyangwa kwikura mu bibazo ibyo aribyo byose umuntu, umuryango w’abantu cyangwa igihugu byahura nabyo.

Minisitiri Gasana avuga ko  ubumwe bw’Abanyarwanda ari bwo buzima bwa buri munsi bw’igihugu cyabo.

Ati: “Dufatanyije, turasabwa kwiyakira no kwakirana, tukareka gukomeza gutsikamirwa n’amateka mabi tutagizemo uruhare, ahubwo tugatera intambwe, twese hamwe tugafata intumbero imwe, twemye kandi tubohotse.”

Yavuze ko abagifite ibikomere bagomba kwegera bagenzi babo babikize bakabafasha kwivana muri ako kangaratete.

Abaturage hari icyo babivugaho…

Taarifa yavuganye na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko kwiyubaka ukava mu mateka mabi ari byo ariko ko ikibazo kigihari ari abapfobya Jenoside ndetse bagakorera abayirokotse ibikorwa bibatoneka.

Mukasarasi yagize ati: “ Rwose turiyubaka kandi twaniteje imbere ndetse n’abaduhemukiye twarabababariye ariko hari bamwe badusubiza inyuma. Nonese iyo ujya kumva ukumva ngo inka ya runaka warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatemwe ibitsi, urumva biba atari ukongera kukubabaza?”

Uyu mubyeyi wo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Muringa yavuze ko nta kintu Leta idakora ngo yubake ejo hazaza h’Abanyarwanda ariko ngo ikibazo ni uko hari abantu bakifitemo umutima wa kinyamaswa, umutima mubi wo kubabaza abandi.

Asaba ko abantu bafungurwa barakoze Jenoside bakarangiza ibihano, baba bakwiye guhabwa andi masomo yo kubabwira ko aho bagiye mu baturage basanzwe, ari ahantu ho kubaha, ko bagomba gusiga umutima mubi muri gereza.

Turikunkiko avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari ngombwa kuko kwitwaza amoko no kuyagenderaho muri byose, ari byo byasenye u Rwanda.

Avuga ko mu buto bwe yabonye byinshi ariko ko ibyo abona ubu bitandukanye n’uko yakuze abona ibintu bigenda.

Ati: “ Muri iki gihe ubona ko umuntu akora akiteza imbere, byanamunanira ntiyitwaze ko ari Leta yamwimye amahirwe. Twe hari byinshi batwimye kubera ubwoko n’aho twavukaga ariko ubu n’ubwo nkuze  abana banjye basigaye babayeho neza, ndabishimira Imana na Leta.”

Ibyo aba baturage bavuga, byemezwa na raporo zikunze gusohorwa n’ Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB.

Haracyari bamwe mu Banyarwanda bakigaragaraho ibikorwa bitandukanye by’ivangura, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside nk’uko bigaragazwa na raporo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB).

Mu gihe haburaga iminsi mike ngo Abanyarwanda batangire kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28, Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha, RIB, rwasohoye imibare yerekana uko ingengabitekerezo ya Jenoside yari ihagaze mu myaka mike ishize.

Mu bihe bitandukanye mu myaka ine ishize, mu bice by’u Rwanda havuzwe abantu bakoze ibyaha ubugenzacyaha buvuga ko bifitanye isano no gupfobya Jenoside no kuyihakana.

Muri byo harimo kuterekana aho abantu runaka bataye imibiri, bikagaragara ko bahiyishe nkana, gutema inka n’imyaka y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababakomokaho, kwandika inyandiko zibatera ubwoba cyangwa zigamije kubahungabanya n’ibindi.

Tumwe mu turere byagaragayemo ni Kicukiro, Nyabihu, Bugesera, n’ahandi.

Muri 2017 hari abantu bitwikiriye ijoro batema inka y’umugabo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Karere ka Kicukiro.

Nyuma yaje kuremerwa na bamwe mu barokotse Jenoside barimo abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside barangije Kaminuza bibumbiye muri GAERG.

Mu karere ka Bugesera hari umuntu washyize urwandiko ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama rwanditse ruti: ‘TUZAHORA TUBIBAGIRWA’

I Nyabihu naho hari umugabo watemye inka nyinshi z’umugabo wari uzororeye mu rwuri ruri mu ishyamba rya Gishwati.

Hari n’ahandi abantu bitwikiraga ijoro bagatema urutoki cyangwa bakarandura imyaka iteye mu isambu y’uwarokotse Jenoside.

Hari n’abarokotse Jenoside bishwe.

Ikindi ni uko hari abakoresha imbuga nkoranya mbaga bagapfobya cyangwa bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Imibare itangwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ivuga ko muri rusange biriya byaha byagabanutse guhera muri 2018.

Uyu mwaka[2018] nibwo icyaha cy’ingengabitekerezo n’ibifitanye isano nayo byabaye byinshi kuko byari ibyaha 542.

Imibare yerekana ko muri 2017, habaruwe ibyaha 497, muri 2018 habaruwe ibyaha 542, muri 2019 habaruwe ibyaha 527 n’aho muri 2020 habaruwe ibyaha 530.

Umuvugizi wa RIB Dr Thierry B. Murangira icyo gihe yabwiye Taarifa ko kugabanuka kwa biriya byaha kwatewe ahanini  n’uko Leta yashyize ingamba mu guhana ababikora n’ubujyanama butangwa kugira ngo abantu babyirinde.

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isani biteganywa mu Igazeti ya Leta No 25 yo muri Nzeri, 2018.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version