Musenyeri Loboka ni umwe mu bihayimana bo muri Sudani y’Epfo witwa Apostles of Jesus bakorera muri Sudani no muri Sudani Y’Epfo.
Mu minsi ishize ubwo igihugu cye cyasurwaga na Papa Francis yagiriwe icyizere cyo gusemurira Papa Francis ibyahavugirwaga mu Gitaliyani.
Abanyapolitiki bo muri Sudani y’Epfo bakoresha Icyongereza kubera ko ari rwo rurimi benshi bumva kuko habayo amoko menshi avuga indimi zitandukanye.
Mgr Loboka avuga ko mbere y’uko akora kariya kazi yari yabanje kugira ubwoba, yumva ko atazashobora kuvugira imbere ya Papa ngo amusemurire ibyavugirwaga imbere ye byose.
Nyuma yo kubishishikarizwa na bagenzi be, ndetse n’inshuti, zikamwumvisha ko yabishobora, Mgr Loboka yaje kuva ku izima.
Yabwiye ikinyamakuru South Sudan in Forces ati: “ Naje kubyiyemeza mpitamo gukora ibyo nasabwaga kandi ubu ndishimira ko nabishoboye.”
Mgr Loboka avuga Icyongereza, Igitaliyani, Icyarabu ndetse n’Igifaransa.
Yize i Juba amashuri abanza, akomereza muri Seminari yitiriwe Mariya ariko za gukomereza muri za Kaminuza z’i Roma.
Uyu mugabo wihaye Imana kandi asanzwe avuga indimi gakondo zo muri Uganda harimo urwitwa Luchiga n’urwitwa Pojolu kuko Nyina akomoka muri kiriya gihugu.
Nyina ni Umunya Ugandakazi naho Se akaba uwo muri Sudani y’Epfo.
Avuga kandi ko azi n’Igiswayile.
Agira inama abandi baturage ba Sudani y’Epfo kumenya indimi z’amahanga kugira ngo bazajye babona uko bahangana ku isoko ry’umurimo.