Gushinga Ishyaka Kwa Dr Kayumba Bigamije Iki? Ese Bizamworohera?

Dr Christopher Kayumba ni umwe mu bahanga bakomeye mu itangazamakuru no kuryigisha mu Rwanda. Aherutse gusohora itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko yashinze ishyaka rya Politiki, yise Rwandese Platform for Democracy. Mu Kinyarwanda twaryita ‘Ishyaka Riharanira Urubuga rwa Demukarasi.’

Hose ku isi, iyo umuntu [cyangwa itsinda ry’abantu] ashaka ko ijwi rye ryumvikana abikora mu buryo bubiri: Kuba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu cyangwa kuba Umunyapolitiki.

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu cyangwa by’ikindi kintu(ibidukikije…) zimenyesha ubuyobozi bw’ibihugu byazo cyangwa isi binyuze mu itangazamakuru, imyigaragambyo isanzwe( mu mihanda…) cyangwa idasanzwe( kwiyicisha inzara…).

Abahitamo kumenyekanisha impamvu z’ibyo bemera binyuze muri Politiki bahitamo kugana imitwe ya politiki isanzweho cyangwa bagashinga iyabo.

- Advertisement -

Bwana Christopher Kayumba we yahisemo gukoresha uburyo bwa Politiki, ashinga uwe mutwe ‘wa politiki’.

Ubusanzwe iyi niyo nzira iba ifite ireme kurusha kujya ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu muhanda ukavuga ibyo utekereza kandi wenda bitari buhabwe agaciro n’abo bireba mu buryo butaziguye.

Muri rya tangazo twavuze haruguru, Dr Kayumba yanditse ko ishyaka rye rizaba ‘forum, ihuriro’ ry’abantu bose bifuza guteza imbere urubuga rwa  Demukarasi  rugamije kugira u Rwanda igihugu  gitekanye(secure), gifite amahoro(peaceful), kidahutaza(just), giteye imbere(developed) kandi cyunze ubumwe(united).

Izi ntego ni nziza.

Iyo urebye kandi ibika biri muri ririya tangazo, hari ahanditse ko ikindi ririya shyaka rigamije ari ugufasha aho Leta yagize intege nke mu kuzamura imibereho y’abaturage bityo ishyaka rye rikabitangamo umusanzu.

Inkunga zizaza…

Kubera ko Isi yabaye umudugudu, ntawashidikanya ko ibitekerezo bikubiye mu ntego z’ishyaka Rwandese Platform for Democracy byageze hirya no hino ku isi. Umushinga uwo ari wo wose ukenera amikoro cyane cyane iyo ukivuka.

N’ubwo abanyamuryango shingiro ba ririya shyaka baba barakusanyije amafaranga, ariko imihini mishya yose itera amabavu, bazakenera andi yo gukomeza kwimenyekanisha mu baturage n’ahandi.

Bwana Kayumba ni umuhanga mu kwandika inyandiko zumvikana, zirasa ku ntego y’icyo ashaka bityo uwazisoma akaba yazumva neza, yaba azikunze akaba yagira icyo atanga.

Ntabwo yumvikanisha ibitekerezo bye mu nyandiko gusa, ahubwo no mu buryo abisobanura mu magambo byagaragaye ko abishoboye.

Ni kenshi yatanze ibiganiro kuri radio zitandukanye mu Rwanda no mu biganiro mbwirwaruhame abantu bakanyurwa.

Imiryango mpuzamahanga ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu no kwisanzura muri Demukarasi ntizabura kumutera inkunga.

Ubusanzwe ni ibiki bikenerwa ngo ishyaka ryemerwe?

Kugira ngo umutwe wa Politiki wemerwe, hari imikono runaka isabwa  y’abantu bemera imirongo migari yabo.

Kubera akazi yakoze igihe kirekire ko kwigisha itangazamakuru, Dr Christopher Kayumba ntazabura imikono y’abantu bakenewe kugira ngo ishyaka rye ryemerwe.

Kuba ateganya ikiganiro n’abanyamakuru kuri Facebook mu minsi iri imbere, bishobora kuzamubera irembo ryo kubona abandi bamuyoboka k’uburyo yazabona umubare w’abakenewe kugira ngo ishyaka rye ryandikwe.

Itegeko rigena ibishingirwaho ngo ishyaka ryemerwe, rivuga ko ushaka kurishinga agomba gushaka abantu ‘byibura batanu’ bamushyigikiye muri buri karere, n’abandi bamushyigikiye ‘byibura 200 mu gihugu hose.’

Iyo abo bantu babonetse, bategura Inteko rusange,  igateranira ahantu bemerewe n’ubuyobozi bw’Akarere hanyuma bagahura bagakora inama.

Muri iyo nama hagomba kuba harimo Noteri kugira ngo aze gusinya ku nyandiko iriho imirongo yirwo shyaka(Agenda Politique), asinye ku mategeko arigenga(statut) no ku mategeko rusange agenda imiyoborere yaryo, ibyo bita mu Gifaransa:Réglement D’Ordre Intérieur.

Nyuma y’uko Noteri abisinyeho nibwo bijyanwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere kikazabisuzuma kikabifataho umwanzuro.

Ikindi gikomeye ni uko Perezida na Visi Perezida w’iryo shyaka bagomba kwereka RGB icyemezo cy’uko batuye mu Rwanda, bita certificat de résidence, bahabwa n’Umuyobozi w’Akarere batuyemo ndetse n’icyemezo cy’uko batigeze bakatirwa n’Inkiko igifungo kigejeje cyangwa kirengeje amezi atandatu.  Nicyo bita Extrait du Cassier Judiciaire.

Ese yaba arangamiye kuzajya muri Forum y’Amashyaka mu Rwanda…

Aha biragoye kubyemeza ariko birashoboka! Nyuma y’igihe runaka ahanganye na gahunda za Leta, yashinjaga ko zidatanga ubwisanzure muri Demukarasi, Dr Frank Habineza n’ishyaka rye Democratic Green Party ryaje kwemererwa kujya muri Forum y’Amashyaka mu Rwanda, ubu ni Umudepite mu Nteko ishinga Amategeko.

Undi nawe waciye muri iri koni ni Madamu Christine Mukabunani. Nawe ubu ari mu Nteko ishinga amategeko mu Rwanda.

Itandukaniro ry’amahirwe ya Dr Kayumba y’uko yazajya muri Forum ni uko ijwi ry’ishyaka rye ritazagira imbaraga nk’iza Green Party ya Habineza kuko yo iri ku rwego mpuzamahanga.

Ikindi ni uko dushingiye ku byo twavuze haruguru bijyanye n’uko yigeze gukatirwa, ashobora kuzahura n’imbogamizi kugira ngo ryemerwe.

Uko bimeze kose ariko, kuba Dr Christopher Kayumba yashinze ishyaka rya Politiki biruta gutangira ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga nk’uko bijya bikorwa na bamwe mu bavuga ko baharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Imyitwarire ye mu bihe byashize ifite ingaruka…

Muri 2020 Dr Kayumba Christopher yigeze gusabirwa n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka itanu nyuma yo kumurega ibyaha bimiro icyo gusinda no guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege.

Ni nyuma y’uko yari amaze amezi arindwi atawe muri yombi, akaba yaratawe muri yombi tariki 10, Ukuboza, 2019.

Icyo gihe yafatiwe ku kibuga cy’indege i Kanombe agiye muri Kenya ariko asanga indege yari bumujyane yarangije kugenda.

Kuri Twitter yatangaje ko hari abapolisi bamuhohoteye, ariko Polisi yo ivuga ko yari yaje ku kibuga yasinze.

Ikindi ngo ni uko yateje amahane mu bakozi b’ikibuga cy’indege, akababwira ko nibatemera ko agenda, ikibuga ari ‘bugifunge’ nk’uko Bwiza.com yabyanditse icyo gihe.

Ibi Bwana Kayumba yabihakaniye imbere y’Urukiko. Mu gihe cy’isomwa ry’urubanza, Dr Kayumba yakatiwe igifungo cy’amezi 13 arakirangiza.

Hari ikindi gihe iyi ntiti mu itangazamakuru no bijyanye no kwimakaza amahoro mu bantu yigeze kugaragara ishyogoranya n’abapolisi ubwo bari bamusanze yasomye akayoga, bakamusaba gukura imodoka aho yari yayishyize mu buryo bwabangamiraga abandi bakoresha umuhanda.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragae Dr Kayumba agundagurana n’Abapolisi biza kurangira afunzwe ariko ararekurwa.

Kuba hari umukobwa wamushinje ko yigeze gushaka kumufata ku ngufu bikanga, nabyo byaje byongera ibibazo mu bindi.

Igisigaye ni ukureba uko urugendo rwa Politiki rwa Dr Christopher Kayumba ruzakomeza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version