The Rise Fund Yaguze Imigabane Ya Miliyoni $200 Mu Bucuruzi Bwa Airtel Money

Ikigega The Rise Fund kigiye gushora miliyoni $200 mu kigo Airtel Mobile Commerce BV (AMC BV) gicunga serivisi zo kubitsa no kohererezanya amafaranga kuri telefoni ngendanwa zizwi nka Airtel money, zitangwa n’ikigo Airtel Africa.

AMC BV ni ikigo cya Airtel Africa, iryo shoramari rya miliyoni $200 rikazakorwa mu buryo bwo kugura imigabane. Bibarwa ko ikigega The Rise Fund gishamikiye ku kigo cy’ishoramari TPG, kizahita kigiramo imigabane 7.5%.

Mu itangazo Airtel Africa yasohoye, yavuze ko ibizava muri iri hererekanya bizifashishwa mu kugabanya ideni icyo kigo gifite, gushora imari mu muyoboro wacyo n’ibikorwa remezo bikenewe mu mirimo yacyo hirya no hino mu bihugu.

Iryo shoramari rizahita rituma ubucuruzi bwa Airtel money bukorwa na AMC BV bugira agaciro ka miliyari $2.65.

- Kwmamaza -

Ni ishoramari rizakorwa mu byiciro bibiri. Icya mbere The Rise Fund izashora miliyoni $150 mu gihe kizafata amezi hagati y’atatu n’ane, mu cyiciro cya kabiri hatangwe miliyoni $50. 

Airtel Africa yakomeje iti “The Rise Fund izahita igira imigabane mike muri AMC BV irimo guhererekanya amafaranga niriba rimaze kurangira, ariko Airtel Africa izakomeza kuba umunyamigabane munini.”

AMC BV niyo gicunga serivisi za airtel money mu bihugu 14 ikoreramo muri Afurika. Muri Nigeria ho serivisi za airtel money zitangwa ku bufatanye na banki imwe yo muri icyo gihugu, ariko hasabwe icyemezo cyatuma iki kigo cyitangira izo serivisi z’imari.

Iryo hererekanya bizasaba ko ribanza kwemezwa n’inzego zigenzura serivisi z’imari mu bihugu icyo kigo gikoreramo.

Umuyobozi wa Airtel Africa, Raghunath Mandava, yavuze ko serivisi zo gukoresha amafaranga kuri telefoni ari ingenzi cyane, kuko bigaragara ko nk’abaturage bake cyane ari bo babasha gukorana na banki munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Yakomeje ati “Bijyanye n’ibyatangajwe uyu munsi, twishimiye guha ikaze The Rise Fund nk’umushoramari mu bucuruzi bwacu bwa serivisi za mobile money ndetse nk’umufatanyabikorwa kugira ngo tubashe kugeza serivisi z’imari ku batagerwaho n’amabanki muri Afurika.”

Umwe mu bayobozi ba TPG ukurikirana ishoramari rya The Rise Fund muri Afurika, Yemi Lalude, yavuze ko serivisi z’imari ari ikibazo cy’isi yose, kigaragara cyane muri Afurika.

Yavuze ko binyuze muri Airtel Money, Airtel Africa yubatse uburyo bukomeje kuziba icyuho mu bantu batabashaga kubona serivisi z’imari muri za banki, mu bihugu 14 ikoreramo.

Ati “Twiteguye gukorana na Airtel Africa mu kwimakaza serivisi z’amafaranga kuri telefoni igendanwa, kwagura uburyo zikoreshwa ndetse no kwagurira ibikorwa ku masoko mashya.”

Airtel Africa yatangaje ko ikomeje gusuzuma niba ishobora gushyira ku isoko ry’imari n’imigabane ubucuruzi bwayo bwa airtel money mu myaka ine iri imbere.

Airtel Africa yatangaje ko iri mu biganiro n’undi mushoramari na we ushobora gushora imari muri Airtel Money, kugeza nibura kuri 25% by’igishoro cya AMC BV.

Iheruka gutangira imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa barimo Mastercard, Samsung, Asante, Standard Chartered Bank, MoneyGram, Mukuru na WorldRemit.

Ubucuruzi bwa ‘Airtel money’ muri Afurika bumaze kuzana serivisi nyinshi zirimo kubitsa, kubikuza, kubasha guhaha mu isoko, inguzanyo, kwizigamira no kohererezanya amafaranga haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize, serivisi za Airtel mobile money zatanze inyungu ya miliyoni $110. Iyo nyungu yazamutseho 41% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wabanje.

Ni umusaruro w’izamuka ry’abakiliya biyongereyeho 29%, bagera kuri miliyoni 21.5.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version