Perezida Kagame Yashyizeho Icyunamo Kugeza Igihe Magufuli Azashyingurirwa

Perezida Paul Kagame yashyizeho igihe cy’icyunamo mu Rwanda kugeza ku munsi Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli azashyingurirwa, amabendera yose akururutswa kugeza hagati.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo byatangajwe ko Magufuli yitabye Imana ku myaka 61. Yari arwariye muri Mzena Hospital i Dar es Salaam, avurwa indwara z’umutima.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe mu izina rya Perezida Kagame, rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe “mu rwego rwo kwifatanya mu kababaro n’igihugu cy’abavandimwe ndetse n’abaturage ba Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania kubera urupfu rw’uwari umukuru w’icyo gihugu Nyakubahwa Dr John Pombe Magufuli.”

Rikomeza riti “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho igihe cy’icyunamo mu gihugu hose guhera uyu munsi kugeza ku munsi Nyakwigendera Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania azashyingurirwa. Amabendera y’u Rwanda n’ay’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba arurutswa kugeza hagati, mu Rwanda hose ndetse no muri za ambasade zarwo.”

- Kwmamaza -

Perezida Paul Kagame yifatanyije mu kababaro n’abaturage ba Tanzania nyuma y’urupfu rwa Magufuli yise umuvandimwe n’inshuti, avuga ko umusanzu we mu gihugu cye n’akarere muri rusange utazibagirana.

Yanditse kuri Twitter ati “Tubabajwe no kubura umuvandimwe wanjye n’inshuti, Perezida Magufuli. Umusanzu we mu gihugu cye no mu karere kacu ntuzibagirana. Nihanganishije cyane umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abaturage b’u Rwanda bifatanyije na Tanzania muri iki gihe kitoroshye.”

Tanzania yatangiye icyunamo cy’iminsi 14. Ntabwo itariki yo gushyingura Magufuli yari yatangazwa.

Itegeko Nshinga rya Tanzania riteganya ko Visi Perezida Samia Suluhu Hassan agomba kurahira nka Perezida wa gatandatu wa Tanzania, akayobora igihugu mu myaka yari isigaye kuri manda y’imyaka itanu batorewe mu mwaka ushize, izarangira mu 2025.

Perezida Kagame yari inshuti na Magufuli
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version