Gushora Mu Rubyiruko Niyo Mahitamo Meza- Minisitiri W’Intebe Ngirente

Ubwo yarangiza inama mpuzamahanga yari imaze iminsi ine ihuriza urubyiruko rw’Afurika mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko we n’abandi bafata ibyemezo bazi neza  ko guha urubyiruko umwanya ari ingenzi mu buzima bw’ejo hazaza ha buri gihugu.

Avuga ko bizwi neza ko urubyiruko rw’Afurika ari rwo rwinshi ugereranyije n’abantu bakuru wasanga aho ari ho hose ku isi.

Ikindi kandi ngo ni uko kugira ngo intego Umuryango w’Afurika yunze ubumwe  zigerweho mu mwaka wa 2063 ni ngombwa ko urubyiruko rw’Afurika ruba rwarize, kandi rufite amahirwe yo gushora imari aho rubona ko rwakunguka.

Mu ntego zo mu mwaka wa 2063 hari intego ko ubushomeri mu bagore no mu rubyiruko buzaba bwaragananutse ku kugero cya 25%.

- Advertisement -

Kugira ngo ibi bigerweho, ni ngombwa ko Leta zishyiraho Politiki zorohereza urubyiruko kugera ku ntego rwiyemeje.

Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yavuze ko kugira ngo ibi bishoboke, abafata ingamba za Politiki bakorana bya hafi kugira ngo urubyiruko rwige, kandi ruhabwe umwanya mu bibakorerewa mu bihugu byarwo.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yarangizaga inama ya Youth Connekt African Hub 2022

Ati: “ Ibi ni ibintu dufatana uburemere kandi tuzakomeza gushora amafanga mu rubyiruko rwacu kugira ngo rubone ibyo rukeneye byose ngo rugere ku byiza byose rukeneye.”

Dr Ngirente, ku rundi ruhande, avuga ko urubyiruko rwagombye guharanira kwiga amasomo abaha ubumenyi bukenewe ku isoko ry’akazi k’uburyo baba abantu bahanga imirimo ihabwa benshi muri bo.

Yavuze ko yizeye ko inyigisho urubyiruko rwitabiriye Youth Connekt Africa rwayikuyemo zizarufasha mu mibereho yaryo mu bihugu  byarwo.

Ubwo yatangizaga iri huriro, Perezida Paul Kagame yavuze ko abibwira ko umugabane w’Afurika ari umugabane w’ibibazo nk’aho nta handi biba bibeshya.

Ngo ntaho ibibazo bitaba bityo icyo abatuye Afurika basabwa ni uguhangana n’ibibazo byabo nk’uko n’ahandi bahangana n’ibibareba.

Yabwiye bagenzi be bayobora Afurika ko bagomba kujya biyegereza urubyiruko, bakaruha umwanya mu byemezo bifatirwa ibihugu kugira ngo bamenye uko bifatwa hakiri kare bityo ejo hazaza  hazabe aharwo.

Ati: “ Tugomba kubumvisha ko bafite uruhare mu guhangana n’ibibazo  dufite harimo ikirere cyahumanye, ikoranabuhanga n’ibindi…”

Yavuze ko Abanyarwanda mu myaka 28 ishize, bumvaga bagomba gukora bakagera ku bintu bihambaye kandi  bikaba ibintu bigomba guharanirwa buri munsi.

Gushyiraho ziriya ntego no kuziharanira byatumye Abanyarwanda barenga  iby’amacakubiri ahubwo bahitamo gukora bakigira.

Kagame yavuze ko ari ngombwa ko umuntu atangira afite intego z’uko ibyo ashaka byose azabigeraho, akikuramo ibyo gushidikanya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version