Uwari Umuhuza Bwite Wa Tshisekedi Na Kagame Yatawe Muri Yombi

Amakuru aturuka mu Biro by’Umukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo biri ahitwa Gombe avuga ko umwe mu bajyanama bakomeye ba Perezida Tshisekedi wari ushinzwe kumuhuza na mugenzi we Paul Kagame uyobora u Rwanda aherutse gutabwa muri yombi.

Yitwa Fortunat Biselele akaba afite imyaka 51 y’amavuko.

Biselele yari asanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi.

Yatawe muri yombi taliki 14, Mutarama, 2023 afashwe n’abashinzwe umutekano mu rwego rw’ubutasi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwitwa Agence Nationale de Renséignement(ANR).

- Advertisement -

Nyuma gato yo kugera mu buroko, yahaswe ibibazo n’umuyobozi mukuru w’uru rwego rw’ubutasi witwa Jean-Hervé Mbelu Biosha.

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yaje kwikiza uriya mugabo bari bamaranye imyaka irenga 20 ari umujyanama we wa bugufi kandi wamuhuje kenshi na Perezida Kagame.

Fortunat Biselele yafatanywe n’undi mugabo nawe ufite izina rikomeye witwa Pacifique Kahasha wari usanzwe ari inkoramutima ya Vital Kamerhe wigeze kuba Umuyobozi w’Ibiro bya Tshisekedi.

Abakurikiranira hafi ibibera muri DRC bavuga ko Biselele ‘ashobora’ kuba yarazize ibyo aherutse kubwira itangazamakuru byerekeye uko umubano w’igihugu cye  n’u Rwanda wari umeze mbere y’uko ibintu bihinduka bakaba nk’uko biri muri iki gihe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version