Mu Bufaransa ibintu birakomeye kuko hari ibice, birimo n’ibituriye Umunara wa Eiffel, ababituye bataka ubushyuhe bukabije. Byatumye gusura umunara uzwi kurusha indi ku isi witwa Eiffel bihagarikwa by’agateganyo.
Muri Turikiya hamwe n’ahandi mu Burayi naho hari ikibazo cyugarije ubuzima bw’abaturage cy’ubushyuhe bukomeye.
Mu Burengerazuba bw’iki gihugu himuwe abantu 50,000 bahungishwa inkongi yibasiye icyo gice nayo itewe n’ubwo bushyuhe bukomeye.
Umunara wa Eiffel ufite metero 330 z’ubujyejuru wubatswe n’umuhanga witwa Gustave Eiffel hagati y’umwaka wa 1887 na 1889.
Ku byerekeye ubushyuhe kandi, mu Butaliyani naho hamaze gupfa abantu babiri bazira kubura amazi mu mubiri, muri Portugal na Espagne naho ntiborohewe kuko ubushyuhe bwaho bwazamutse bugera kuri 46C.
Amajyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Ubwongereza abahatuye ntibatora agatotsi mu buryo bworoshye kuko ubushyuhe buri kuri 35C.
Abahanga bavuga ko kwiyongera k’ubushyuhe bw’umubumbe w’isi niyo kwaba ari guto, gutera ubushyuhe henshi ku isi, bugakurikirwa n’inkongi, ibibazo birimo iby’ubuhumekero n’ibindi bitandukanye.
Iyo abantu batwika amashyamba, amakara, imodoka n’inganda zabo zikazamura ibyuka bihumanye bya dioxide de carbone bituma ikirere gishyuha, ingaruka ku binyabuzima zikaba nyinshi.