Gusura Umunara Wa Eiffel Byahagaritswe

Uyu munara wabaye ufunzwe kugira ngo ba mukerarugendo barindwe ubushyuhe buri muri Bufaransa.

Mu Bufaransa ibintu birakomeye kuko hari ibice, birimo n’ibituriye Umunara wa Eiffel, ababituye bataka ubushyuhe bukabije. Byatumye gusura umunara uzwi kurusha indi ku isi witwa Eiffel  bihagarikwa by’agateganyo.

Muri Turikiya hamwe n’ahandi mu Burayi naho hari ikibazo cyugarije ubuzima bw’abaturage cy’ubushyuhe bukomeye.

Mu Burengerazuba bw’iki gihugu himuwe abantu 50,000 bahungishwa inkongi yibasiye icyo gice nayo itewe n’ubwo bushyuhe bukomeye.

Umunara wa Eiffel ufite  metero 330 z’ubujyejuru wubatswe n’umuhanga witwa Gustave Eiffel hagati y’umwaka wa 1887  na 1889.

- Kwmamaza -

Ku byerekeye ubushyuhe kandi, mu Butaliyani naho hamaze gupfa abantu babiri bazira kubura amazi mu mubiri, muri Portugal na Espagne naho ntiborohewe kuko ubushyuhe bwaho bwazamutse bugera kuri 46C.

Amajyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Ubwongereza abahatuye ntibatora agatotsi mu buryo bworoshye kuko ubushyuhe buri kuri  35C.

Abahanga bavuga ko kwiyongera k’ubushyuhe bw’umubumbe w’isi niyo kwaba ari guto, gutera ubushyuhe henshi ku isi, bugakurikirwa n’inkongi, ibibazo birimo iby’ubuhumekero n’ibindi bitandukanye.

Iyo abantu batwika amashyamba, amakara, imodoka n’inganda zabo zikazamura ibyuka bihumanye bya dioxide de carbone bituma ikirere gishyuha, ingaruka ku binyabuzima zikaba nyinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto