Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 May 2025 4:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Inyoni ni ingirakamaro muri byinshi.( Ifoto@Birdie Memory)
SHARE

Inyoni zifitiye abantu akamaro kanini haba mu kubarinda binyuze mu kurya inigwahabiri zirimo imibu, amasazi, amajeri n’utundi dukoko dushobora kubanduza indwara. Hejuru y’ibi, hiyongeraho ko n’indirimbo zazo ziruhura abafite ishavu.

Imijyi hafi ya yose ku isi iteyemo ibiti ku mihanda cyangwa mu bisitani. Uretse ibinyugunyugu n’utundi dusimba tuba mu busitani, uzahasanga inyoni z’ubwoko bwinshi ziza kuhashaka icyo kurya ariko zikanaririmba.

Inyigo z’abahanga mu buzima bwo mu mutwe zerekana ko iyo abantu basanganywe ibibazo runaka byo kudatuza muri bo bafashe akanya bakajya mu busitani cyangwa ahandi hatari urusaku rw’abantu, bakumva aho inyoni ziririmba, bibaruhura.

Abo kandi barimo n’abafite agahinda gakabije cyangwa undi mujagararo muri bo.

Kumara igihe mu ishyamba ahari akayaga n’indirimbo z’inyoni bituma umutima utera neza, abafite isukari nyinshi kubera diyabete ikagabanuka ku kigero cyiza kandi bagahumeka akuka keza ko muri nature.

Abahanga bavuga ko ibiba mu muntu bituma yumva ko yabana neza n’abandi ari nabyo bimubamo bigatuma yumva yakwegerana n’ibidukikije, yabona akanyoni akabona ko ari keza.

Mu mwaka wa 2022 hari ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru Scientific Reports burimo ibisubizo abahanga bahawe n’abantu 1,300 babajijwe uko bumva bamerewe iyo bari mu twatsi mu busitani bumva akuka ko hanze n’indirimbo z’inyoni.

Babasubije ko niyo bamaze hanze umunsi umwe mu Cyumweru bitegereza ibidukikije bumva baguwe neza.

Kumva uko inyoni ziririmba biraruhura kuruta kumva amahoni n’umuhindagano w’ibibera mu mijyi.

Abahanga bavuga ko iyo umuntu ateze amatwi inyoni iririmba ihinduranya amajwi ari bwo agubwa neza kurusha kumva yayindi ihora mu ndirimbo imwe kandi igendera mu mujyo umwe.

Ni nawo mwanzuro abahanga bo muri Kaminuza yo muri Amerika yitwa California Polytechnic State University bagezeho mu bushakashatsi bwabo bwo mu mwaka wa 2020.

Basanze inyoni ziririmba injyana bise “phantom chorus” ari zo zihimbaza umuntu kurushaho.

Abahanga ntibarasobanukirwa mu buryo budasubirwaho impamvu nyazo zituma abantu banezezwa no kumva amajwi y’inyoni zizirimba, ariko bizeye ko bitinde bitebuke bazabimenya neza.

Gusa baje gusanga burya ahantu inyoni ziririmbira haba hatekanye.

Umuhanga umwe yabajije abantu ati: “ Mutekereze uramutse ugeze mu ishyamba ugasanga nta nyoni y’aho n’imwe iri kuririmba? Ubwoba bwagutaha, ukumva ko hari ikintu kitagenda neza muri iryo shyamba”.

Mu buryo nk’ubwo, ubwonko bw’umuntu uri kumva inyoni ziririmba bwumva ko aho hantu hatekanye, ko nta kibi gihari.

Abantu bagirwa inama yo gusura ahantu haba ibiti n’inyoni kuko haruhura mu mutwe.

Umujyi wa Kigali, by’umwihariko, urimo ibiti byinshi n’ahantu abantu bakwicara bagafata akayaga, bakumva ko baruhutse birebera inyoni kandi bumva n’indirimbo zazo.

Hamwe muri ho ni i Nyandungu.

TAGGED:AbahangafeaturedIndirimboInyoniKuririmbaKuruhukaUbushakashatsiUmutwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone
Next Article Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?