Gutora Perezida W’Inteko Ishinga Amategeko Y’Amerika Byananiranye

Bimaze kuba inshuro 11 abagize Inteko ishinga amategeko y’Amerika bicara ngo batore Perezida w’Umutwe w’Abadepite ariko bikanga!

Abo mu ishyaka ry’Aba Republicans nibo biganje muri iyi Nteko ari ni nabo bananiranywe kuwayiyobora.

Twibukiranye ko iri shyaka ari naryo rya Donald Trump wigeze kuyobora Amerika manda imwe iya kabiri agatsindwa ntabyemere asanzwe abamo.

Byatumwe bamwe mu bamukundaga bajya mu Biro bya Sena ahari hagiye kwemerezwa bidasubirwamo ibyavuye mu matora ngo babidurumbanye kuko batemeraga ko yatsinzwe.

- Advertisement -
Kevin McCarthy

Trump kandi arashaka kuzagaruka kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika mu myaka iri imbere.

Ku byerekeye Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, utaratorwa kugeza ubu, itangazamakuru ry’i Washington rivuga ko umugabo witwa Kevin McCarthy usanzwe uyobora Aba Republicans ari mu bagerageza kwiyamamaza ngo atorwe ariko bikanga.

Ntabwo aruzuza amajwi 218 akenewe kugira ngo asimbure Nancy Pelosi uherutse gucyura igihe.

Mu bantu 222 bagize Inteko, haba hakenewe abantu 218 batoye runaka kugira ngo uwo watowe abe ari we uyobora Inteko ishinga amategeko y’Amerika.

Umwe mu Republicans witwa Matt Gaetz uhagarariye Intara ya Florida kuri uyu wa kane yafashe ijambo avuga ko Donald Trump ari we nyirabayazana w’ibibazo biri mu ishyaka.

Umwe mu bahanganye bikomeye na Kevin McCarthy ni uwitwa Scott Perry.

Scott Perry

Itegeko nshinga ry’Amerika rivuga ko Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, aba ari umuntu wa gatatu ukomeye mu gihugu kuko aba ashobora gusimbura Perezida na Visi Perezida baramutse bagize impamvu zituma badakomeza inshingano.

Visi Perezida w’Amerika muri iki gihe ni Kamala Harris.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version