Gasabo: Yijyanye Kuri Polisi Nyuma Yo Kicwa Umugore We

Mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo  haravugwa umugabo witwa Nzaramba watemye umugore we  aramwica bapfuye Frw 15,000 ahita ajya kwirega kuri Polisi.

Byabaye kuri uyu wa Kane Taliki 05, Mutarama, 2022 bibera mu Mudugudu wa Gikingo, Akagali ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

Nzaramba yari asanzwe ari umufundi.

Abaturage babwiye itangazamakuru ko Nzaramba yatse umugore we agakapu karimo amafaranga undi arakamwima.

- Advertisement -

Nibwo yahise arakara afata umuhoro amutema mu mutwe.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bweramvura, Mukaruyange Athanasie yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko Nzaramba atari asanzwe abanye neza n’umugore we.

Avuga ko bigeze no gutandukana ariko baza gusubirana mu ibanga, nyuma y’uko umugabo abwiye umugore we ko yahindutse.

Mukaruyange ati: “ Byabaye ahagana saa cyenda z’ijoro mu Mudugudu wa Gikingo. Ni urugo rwari rusanzwe rufitanye amakimbirane kuko byari byaranabaye umugore arega umugabo kuri RIB baramuhamagaza, nyuma aza kubura aragenda nyuma yaje kugaruka asaba umugore imbabazi, avuga ko yabaye umurokore yakijijwe ndetse yabiterwaga n’inzoga, barasubirana.”

Abana bo muri uru rugo babwiye ubuyobozi ko buriya bwicanyi bwatewe n’uko ababyeyi babo batumvikanye ku Frw 15,000.

Se yashatse kwambura Nyina w’abana agakapu yari afite karimo ariya mafaranga undi akamwimye nibwo yamutemaga mu mutwe no mu musaya bimuviramo kuva amaraso menshi arapfa.

Uyu mugore yitwaga  Mukeshimana Pelagie akaba yari afite imyaka 39.

Bari bafitanye abana batanu,  umukuru akaba yari afite imyaka 12 naho umuto afite imyaka ibiri(2).

Abana nibo bagiye gutabaza abaturanyi bahita batangira kumushakisha, ariko baza gusanga yagiye kwirega kuri Polisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version