Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Guverineri Habitegeko Yahuye N’Umuyobozi W’Intara Ya Cibitoke Mu Burundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Guverineri Habitegeko Yahuye N’Umuyobozi W’Intara Ya Cibitoke Mu Burundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 October 2021 11:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba François Habitegeko yaraye ahuye na mugenzi we uyobora Intara ya Cibitoke witwa Bizoza Carême, bemeranya ko bazajya buhura mu bihe bidahindagurika.

Bemeranyije ko bazajya bahura buri mezi atandatu mu rwego rwo kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Abayobozi bombi baraye baganiririye ku mupaka wa Ruhwa uri mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama ugabana na Komini Rugombo mu Burundi.

Ahandi ibihugu byombi bihurira ni muri Komini Mabayi n’aho ni mu Ntara ya Cibitoke.

Hari amakuru avuga ko kuri uriya mupaka hahora abaturage b’u Burundi bacukura amabuye y’agaciro muri uriya mugezi bakarengera bakambuka bakagera mu Rwanda.

Hari n’ubwo uriya  mugezi wimuka bitewe n’amazi menshi y’uriya mugezi akagera mu kindi gihugu.

Kimwe mu byo abayobozi b’ibihugu byombi baganiriye harimo ko ku nkombe za ruriya  ruzi hagomba guterwa imigano kugira ngo mu gihe uyu mugezi wakwimuka, urubibi ntiruzahinduke.

Abaturage ku mpande zombi bavuze ko bafite icyizere cyo kongera guhahirana nyuma y’igihe kinini batambuka umupaka.

Abaganiriye n’itangazamakuru bashimangiye ko umubano w’ibihugu byombi ari uwa kera kuko ngo kuva kera Abanyarwanda n’Abarundi bambukaga Umugezi wa Ruhwa bagahahirana.

Guverineri Habitegeko François na mugenzi we Bizoza Carême bemeranyije ko bazajya bahura rimwe buri mezi atandatu.

Bemeranyije kandi ko Meya wa Rusizi na Musitanteri wa Komini Rugombo nabo bazajya bagahura rimwe mu mezi atatu.

Umuyobozi w’Intara ya Cibitoke, Bizoza Carême, yavuze ko nyuma yo kubona ko abaturage ku mpande zombi barengera inkombe z’Uruzi rwa Ruhwa yasanze ari ngombwa ko ahura na mugenzi we bakabiganiraho.

Yavuze ko babikoze mu rwego rwo kwigisha abaturage ku mpande zombi ko ibyo bikorwa bidakwiriye.

Nta gihe kinini gishize u Rwanda rushyikirije u Burundi abagabo babiri bakekwaho kuruhungiramo nyuma yo gukorera ubujura i Bujumbura.

 

Habitegeko yakira impano yahawe na mugenzi we
Ni igikorwa cyo kuzamura umubano
TAGGED:BurundifeaturedGuverineriGuverinomaHabitegekoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri Ugirashebuja Yitabiriye Inama Y’Abayobozi Bakuru Ba Polisi Mu Karere
Next Article Sudani Ya Nyuma Ya Bashir Iri Mu Bibazo Biruta Ibyo Yayisigiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?